Kwamamaza

MU MAHANGA

France:Macron yibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga nkuko byagenze muri Amerika

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
France:Macron yibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga nkuko byagenze muri Amerika

Inzobere mu ikoranabuhanga zatangaje ko Umukandida w’ishyaka En Marche, Emmanuel Macron yibasiwe n’ibitero by’abajura bifashishije ikoranabuhanga (hackers) nkuko byagendekeye ishyaka ry’abademokarate umwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Macron ahanganye na Marine Le Pen bazamukanye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’uzaba Perezida w’Ubufaransa tariki ya 7 Gicurasi.

Sosiyete y’ikiranabuhanga, Trend Micro yo mu Buyapani yatangaje ko yabonye ibimeneytso by’abantu bashatse kwinjirira emails zikoreshwa n’abamamaza Macron, mu buryo busa neza n’ubwakoreshejwe hinjirwa mu mabanga y’ishyaka ry’abademokarate umwaka ushize.

Izo nzobere zavuze ko hari email itari yo yahimbwe n’abo bajura yitwa en-marche.fr, ijya gusa neza n’ikoreshwa na emails zikoreshwa n’ishyaka rya Macron nkuko CNN yabitanagaje.

Ntabwo izo nzobere zatangaje niba abo bajurra baruririye ku burangare bwa bamwe mu bashinzwe kwamamaza Macron cyangwa niba hari igikoresho cy’ishyaka En Marche cyaba cyaribwe akaba aricyo kifashishwa.

Inzego z’iperereza mu Bufaransa zatangiye kugira inama abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida, zibasaba kwitonda ngo hatagira abajura mu ikoranabuhanga babinjirira.

Inzobere mu ikoranabuhanga zatangaje ko Ubufaransa bwakunze kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga bifite aho bihuriye n’Uburusiya.

Vladimir Putin , Perezida w’Uburusiya yahakanye ayo makuru avuga ko nta mpamvu igihugu cye gifite yatuma kinjira mu bikorwa nk’ibyo byo kwiba amabanga.

Impuguke muri politike zivuga ko Uburusiya bwaba bushaka gufasha Marine Le Pen gutsinda kuko adashyigikiye ibihano byagiye bihabwa Uburusiya kandi akaba ashaka ko Ubufaransa buva mu muryango wa NATO.

Le Pen mu kwezi gushize yagiye mu Burusiya kandi yanabonanye na Perezida Putin.
Uburusiya ni nabwo bushinjwa kuba bwarafashije Trump gutsinda amatora muri Amerika nubwo Trump na Putin babihakanye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza