Kwamamaza

MU MAHANGA

Fidel Castro wahoze ayobora Cuba yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Fidel Castro wahoze ayobora Cuba yitabye Imana

Fidel Castro wahoze ayobora igihugu cya Cuba yitabye Imana afite imyaka 90 mu gihugu nkuko Televiziyo y’igihugu yabitangaje.

Iryo tangazo ryasomwe na Murumuna we, Perezida Raul Castro ntabwo ryasobanuye icyaba cyamuhitanye.

Castro yayoboye Cuba ari igihugu cyemera ishyaka rimwe kugeza mu mwaka wa 2008 ubwo yasimburwaga na murumuna we Raul Castro.

Castro yakunze kubikwa kenshi, itangazamakuru rikavuga ko yapfuye atari byo. Mu mwaka wa 2012 Castro yavuze ko uretse no gupfa, atanaheruka kurwara n’umutwe.

Abamushiyigikiye bamushimiraga ko ari umwe mu bagabo babashije gusubiza abaturage ubutegetsi, naho abatavuga rumwe na we bakamushinja kubaburabuza.

BBC yatangaje ko muri Mata uyu waka Castro yagaragaye mu nama rusange y’ishyaka ry’abakoministe, avuga ko imyaka ye iri kuba myinshi ariko ko abaturage ba Cuba bazakomeza gutsinda.

Fidel Castro yavutse mu mwaka wa 1926 mu ntara ya Oriente muri Cuba. Mu mwaka wa 1953, yarafashwe arafungwa nyuma ya Coup d’Etat yakoze igapfuba ashaka guhirika Fulgencio Batista wayoboraga igihugu.

Mu 1955, Castro yarafunguwe ku mbabazi. Mu 1956 yasubiye mu ishyamba n’ingabo ze kurwanya Leta ya Batista. Mu 1959, yatsinze Fulgencio Batista ahita aba Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 1976 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo abe Perezida wa Cuba.

Mu 1992, yasinye amasezerano na Amerika yerekeye impunzi za Cuba zabagayo.

Mu 2008 yemeye kuva ku butegetsi, abuha murumuna we kubushake.

Castro ni umwe mu bayobozi bakunze kudacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo kuri ubu ibyo bihugu byatangaje ko bishaka gusubukura umubano.

Castro yavugaga ko politiki ya Amerika ari mbi ndetse ari ikurura iterabwoba.Yigeze kubwira George W Bush ko ari ikirumirahabiri ndeste akaba n’umujura, naho muri 2011 avuga ko Obama ari igicucu, ndetse ubwo umubano w’ibihugu byombi wahwihwiswaga ko ugiye kongera kuba mwiza, Castro we yavuze ko atakwizera Amerika.

Nubwo Cuba na Amerika byagerageje kugarura umubano barekura imfungwa ku mpande zombi, Amerika iracyafatiye ibihano icyo gihugu. Inteko Ishinga Amategeko ni yo ifite ububasha bwo kubikuraho.

Ku butegetsi bwe yashinjwaga guhojotera uburenganzira bwa muntu, aho abarwayi ba SIDA bahabwaga akato, abatinganyi bagafungwa.

IBITEKEREZO

  • Ndagijimana Olivier Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

  • Ndagijimana Olivier Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

  • Ndagijimana Olivier Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza