Kwamamaza

MU MAHANGA

Euro 2016: Imvururu z’abafana mu gikombe cy’uburayi zafatiwe umwanzuro ukarishye

Yanditswe

kuya

Euro 2016: Imvururu z’abafana mu gikombe cy’uburayi zafatiwe umwanzuro ukarishye

Mu rwego rwo gukumira imvururu zibera ku bibuga mu gikombe cy’uburayi kirimo kubera mu Bufaransa, Leta yasabye imijyi yose icumbikiye abitabiriye iki gikombe kudatuma begera inzoga.

Ni nyuma y’uko abafana bashyamiraniye na polisi y’Ubufaransa i Marseille ndetse n’ukurwana kw’abafana b’Ubwongereza n’ Uburusiya.

Minisitiri w’Umutekano w’ Ubufaransa Bernard Cazeneuve yabwiye BBC ko yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo hirindwe gucuruza, kunywa cyangwa kujyana inzoga mu duce turimo abafana cyane ku munsi w’umukino n’uwubanjirije.

Iki cyemezo ariko ntabwo kishimiwe n’abitabiriye iyi mikino. Uhagarariye ishyirahamwe ry’abafana mu Bwongereza Kevin Miles avuga ko kubuza abantu kwinywera inzoga atari byo.

Avuga ko abakuruye imvururu atari ibintu byapfuye kuza ko ahubwo ari ibintu bigaragara ko bateguye. Yongeraho ko na we ibyabereye ku kibuga byamugizeho ingaruka ariko ko ababikoze rwose batari banyoye inzoga.

UEFA kuri iki cyumweru yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’imyitwarire yaranze Abarusiya ku mukino wabahuje n’ Ubwongereza bakanganya 1-1.

UEFA ivuga ko itazakurikirana Ubwongereza kuko basagariwe n’Abarusiya na mbere y’uko umukino urangira.

Ibihano bizafatirwa Uburusiya bizatangarizwa mu nama y’imyitwarire ya UEFA izaba kuri uyu wa kabiri.

Abafana 20 b’ Ubwongereza barakomeretse, abandi benshi bajyanwa mu bitaro bikaba binavugwa ko umwe ari muri koma.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza