Kwamamaza

MU MAHANGA

Ethiopia: Abantu basaga 100 bishwe n’abashinzwe umutekano

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Ethiopia: Abantu basaga 100 bishwe n’abashinzwe umutekano

Abantu bakabakaba mu 100 bo mu gihugu cya Ethiopia biciwe mu myigaragambyo yahanganishishe abaturage bo mu duce twa Oromia na Amhara ndetse n’abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana Leya y’iki gihugu.

Amakuru atangazwa na Al Jazeera, aravuga ko umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko abantu barenga 50 ari bo baguye muri iyi myigaragambyo, mu gihe umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Amnesty International) wo wemeza ko abantu bakabakaba 100 ari bo basize ubuzima muri iyi myigaragambyo.

Aba baturage bo muri utu duce bashinja Leta guhonyora uburenganzira bwa muntu mu banyagihugu ndetse no guheza bumwe mu bwoko bwo mu gihugu.

Ibi byaje bikurikira ugutabwa muri yombi kwa hato na hato kwagiye kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu abatari bake muri aka gace bamaganiye kure ndetse banahitamo kugana iy’umuhanda.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko Leta ya Ethiopia ishinja aba baturage gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kugerageza guhungabanya ituze ry’igihugu.

Mu gihe aba baturage bigaragambyaga mu mpera z’icyumweru gishize, inzego z’umutekano zafunze imihanda yo muri utu duce maze zibasukamo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

Amnesty International ivuga ko byibuze iyi myigaragambyo yahitanye abaturage bagera kuri 97, aho mu gace ka Oromia hiciwe abantu bagera kuri 67 naho mu gace ka Amhara ho hakaba haraguye abantu 30 nubwo Leta y’iki gihugu ibyamaganira kure ikemeza abantu 50.

Umwuka mubi muri iki gihugu watangiranye n’uyu mwaka aho abaturage batishimiye icyemezo cya Leta cyo kwagura umurwa mukuru Addis Ababa mu rwego rwo rw’iterambere.

Icyo gihe hatangiye imyigaragambyo yamagana icyo cyemezo aho abatari bake biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashwe bagafungwa.

Ubwo bigaragambyaga mu mpera z’iki cyumweru, abenshi muri bo bari bitwaje ibyapa ndetse banagenda baririmba indirimbo zamagana Leta y’iki gihugu ndetse bakaba barumvikanye basaba irekurwa ry’abanya politiki batavuga rumwe na Leta bafunzwe.

Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo iyi myigaragambyo ivanze n’ubwicanyi ishobora kuzakomeza.

Uduce twa Oromo na Amhara ni two duce tw’iki gihugu tuduwe n’abaturage benshi kuko byibuze agace ka Oromo konyine kihariye ibirenga 30% by’abanya Ethiopia bose, ndetse Amhara nayo igakurikiraho ku mwanya wa kabiri.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza