Kwamamaza

MU MAHANGA

Gen. Chiwenga wayoboye abahiritse Mugabe yagizwe Vice-Perezida we

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
 Gen.  Chiwenga wayoboye abahiritse Mugabe yagizwe  Vice-Perezida we

Perezida wa Zimbabwe yagize Gen. Constantino Chiwenga Vice Perezida we nyuma yo kuba yarayoboye urugamba rwo gukura ku butegetsi ’umukambwe Robert Mugabe.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Ukuboza 2017, Gen. Constantino Chiwenga wayoboye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Robert Mugabe yarahiriye kuba Vice Perezida wa Zimbabwe.

Ubwo Gen. Constantino Chiwenga yarahiraga, yashimangiye ko agiye kubaha kandi agaharanira amahoro muri Africa yo mu muhora w’Epfo.

Kuva Perezida Emmerson Mnangagwa yajya ku butegetsi, ari guhangana n’abayobozi bitwikiraga imbaraga nke za Robert Mugabe bakanyereza umutungo w’igihugu

Kuri ubu Perezida Emmerson Mnangangwa ari gukurikirana abaminisitiri bahunze igihugu ubwo urugamba rwo guhirika Mugabe rwari rurimbanije barimo Jonathan Moyo, Saviour Kasukuwere na Paddy Zhanda .

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe (ZACC) kimaze gufunga abari inshuti za hafi na Perezida Mugabe barimo namely Joseph Made, Walter Chidakwa, Ignatius Chombo na Jason Machaya naho Kudzanai Chipanga wari uhagarariye urubyiruko mu Ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi ndetse na Innocent Hamandishe bakaba bafungiwe kwivanga mu gihe igisirikare cyashakaga gukuraho Robert Mugabe.

Si Gen. Constantino Chiwenga gusa ushyizwe muri Guverinoma ya Zimbabwe kuko abandi basirikare bakomeye bagize uruhari mu guhirika ubutegetsi bw’umukambwe Robert Mugabe nka Gen Maj Sibusiso Moyo wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga nyuma yo kuba ari we watangaje ko Igisirikare kibaye gifashe ubutegetsi.

Abandi basirikare Perezida Mnangagwa yahaye akazi harimo Christopher Mutsvangwa wagizwe Minisitiri w’itumanaho ndetse na Victor Matemadanda amugira ushinzwe ingabo zavuye ku rugerero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza