Macron mu ruzinduko rwe rwa mbere nyuma yo kurahirira kuyobora Ubufaransa

Kuri uyu wa mbere, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa aragirira uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga nka Perezida aho aza gusura igihugu cy’Ubudage.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 ni umunsi wa mbere w’ubutegetsi bwa Emmanuel Macron,kuko yarahiriye iyi mirimo kuri uyu wa 14 Gicurasi, aratangira imirimo ye ashyiraho Minisitiri w’intebe uzamufasha kuyobora igihugu akakigeza ku mpinduka mu bukungu yasezeranye gukora ku butegetsi bwe.

BBC yatangaje ko nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’intebe, araza gusura igihugu cy’Ubudage aho aza kubonana na Shanseriye (Chancelier) w’iki gihugu Angela Merkel.

Macron w’imyaka 39 y’amavuko ni we wabaye Perezida w’Ubufaransa ari muto kurusha abandi bose bamubanjirije. Yarahiye kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017.

Yavuze ko agiye kwereka Abafaransa ko igihugu cyabo kitazigera gisubira inyuma mu bukungu ahubwo ko kigiye kuzahuka bundi bushya.

Uruzinduko rwa Macron ngo rwitezweho byinshi ku mpinduka z’imibanire n’imikoranire y’igihugu cye n’Ubudade. Yavuze ko ashaka gukora amavugurura mu bukungu bw’ibihugu 19 bikoresha ama-Euro bikagira ingengo y’imari imwe ndetse bikanagira Minisitiri w’imari umwe ariko ngo akeneye cyane ko igihugu cy’Ubudage kimushyigikira kugirango uyu mugambi we ugerweho.

Hashize icyumweru kimwe Macron atsindiye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa ku majwi 66% aho yatsinze Marine le Pen bari bahanganye cyane. Macron ni ubwa mbere yari ahataniye kuyobora igihugu ndetse nta n’ibigwi bihambaye afite muri politiki gusa ubusanzwe ni umushoramari ukomeye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo