Kwamamaza

MU MAHANGA

Emmanuel MACRON Perezida mushya w’Ubufaransa

Yanditswe

kuya

na

Editor
Emmanuel MACRON Perezida mushya w’Ubufaransa

Mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa cyabaye kuri iki cyumweru Emmanuel Macron ni we wegukanye intsinzi ku majwi 65,8%, atsinze Marine Le Pen wagize 34,2%.

Emmanuel Macron ufite imyaka 39 ni uwo mu ishyaka En Marche akaba n’ubundi ari we wari waje ku isonga mu cyiciro cya mbere mu bakandida 11 bahataniraga gusimbura Francois Hollande.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron w’imyaka 39, yavutse tariki ya 21 Ukuboza 1977.Ni inzobere mu bijyanye n’imitekerereze (philosophy), akaba n’inzobere muri bumenyi bwa politiki (Sciences Politique.)

Ni n’umuhanga mu bijyanye nn’ubukungu dore ko yakoze mu bigo bitandukanye, ndetse akaba yanabaye umushoramari mu umushoramari muri banki yitwa Rothschild & Cie Banque.

Afite impamyabumenyi y’iyiciro cya gatatu mu bumenyi bwa politiki yakuye muri Kaminuza ya École nationale d’administration (ENA yabonye muri 2004.Yize kandi Philosophy muri Paris Nanterre University.

Macron yabaye Minisitiri w’ubukungu muri guverinoma ya Francois Hollande, yegura muri Kanama umwaka ushize ahita anatangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida.

Umugore we ni Brigitte Trogneux w’imyaka 64, bashyingiranywe muri 2007. Uyu Brigitte yanabaye umwarimu wa Macron.Nta mwana n’umwe bafitanye, icyakora Brigitte we afite abana batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere.

IBITEKEREZO

  • Jado Yanditse:

    uzaba ureba akuyu mukecuru???? ariko mwagiye murreka ibigambo. mukareba uko mwatera imbere??? ntanubwo uhize ishyari ryiza ryuko umwana muto agiye kuyobora igihugu kigihangage nka kiriya Ku myaka 39 gusa, bitume nawe wibaza ago ugeze ahubwo uri mubipfuye gusa. injiji gusaaa

  • uwiragiye viateur Yanditse:

    nzaba ndeba akuyu mukecuru wafashe umwana!ese mama bakomezanya?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza