EU irasaba Ubwongereza kuyivamo byihuse

Nyuma yo guhitamo kuva mu Muryango w’ubumwe bw’ I Burayi ( EU), Ubwongereza burasabwa na wo guhita butangiza ibiganiro bigamijekuwuvamo vuba.

Abayobozi ba EU basabye ko Ubwongereza bugomba gutangira ibiganiro byo kuva muri uwo muryango bavuga ko bitinze byaba biteye urujijo ku cyemezo bafashe cyo kuwuvamo.

Umukuru w’akanama k’Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’ Uburayi Jean Claude Juncker yavuze ko Ubumwe bw’ibihugu 27 bisigaye buzakomeza.

Ubwongereza bwemeje kuva muri EU ku majwi 52% kuri 42% y’abashaka kugumamo.

Minisitiri w’intebe w’iki gihugu David Cameron yahise atangaza ko mu kuboza k’uyu mwaka azahita yegura kuri uyu mwanya.

BBC iravuga ko Minisitiri w’Intebe uzamukurikira ari we uzakurikirana gahunda yo kuva muri EU.

Nyuma y’igihe gito bimenyekanye ko Ubwongereza bwahisemo kuva muri EU agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu (pound) kahise gata agaciro biteye ubwoba ku isoko ry’ivunjisha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo