EALA igiye kwibuka uwari umudepite wayo

Nyakwigendera Hafsa Mossi wari umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA
Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasizuba (EALA) igiye guterana bidasanzwe mu rwego rwo kwibuka uwari umudepite wayo Hafsa Mossi.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016 inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) izateranira iya Arusha muri Tanzaniya mu rwego rwo guha icyubahiro uwari umudepite wayo Hafsa Mossi warasiwe Mu Burundi mu minsi ishize ubwo yari mu modoka hafi yo mu rugo iwe.
.
Uku guterana kudasanzwe kwatangajwe n’umuvugizi wa EALA Rt Hon Dan Fred Kidega nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’umwe mu bakozi ba EALA Kenneth Madete, hagendewe ku itegeko 10(2) riri mu mategeko agenga uyu muryango.

Mossi yarashwe ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016, araswa n’umuntu utaramenyekanye bikaba byarabereye mu burasirazuba bw’agace ka Mutanga mu mujyi wa Bujumbura.

Hafsa Mossi ubwo yasuraga impunzi z’abarundi I Mhama arizwa n’uko zibayeho

Mu minsi ishize mbere y’uko araswa nibwo yari mu Rwanda ubwo yazanaga n’abandi badepite bo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba baje kureba uburyo impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zibayeho, Hafsa Mossi yaraturitse ararira kubera uburyo zibahayeho yiyemeza no kubakorera ubuvugizi ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi gikemuke.

Muri 2007 Honorabure Mossi yabaye ministiri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba mu Burundi nyuma akaba yaratorewe kujya mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba nk’umudepite kuva muri Kamena 2012 akaba yari anahagarariye urugaga rw’abagore.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo