Dr Riek Machar yarwariye amaguru mu buhungiro

Dr Riek Machar biravugwa ko yarwaye amaguru

Dr Riek Machar ahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, ngo yaba amerewe n’abi n’indwara y’amaguru yamufatiye muri Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo aho yahungiye kugeza ubu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, muri Sudani y’epfo hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ndetse n’izishyigikiye Visi Perezida we Dr Riek Machar.

Iyi mirwano yarakomeje ndetse ikaba imaze kugwamo amagana y’abantu ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’abanya Sudani y’epfo bakaba barakuwe mu byabo n’iyi mirwano.

Mu mpera za Nyakanga, Perezida Salva Kiir yafashe icyemezo cyo kwirukana Dr Machar ku mwanya wa Visi Perezida w’iki gihugu, ashyiraho Taban Deng Gai.

Nyuma y’iminsi mike Dr Riek Machar akuwe kuri uwo mwanya, yahise ahunga igihugu yerekeza mu buhungiro muri Equatoria y’u Burengerazuba, imwe muri Leta 10 zigize Sudani y’Epfo, aho yavuye yerekeza muri Congo ari naho abarizwa ubu.

Nyuma y’iminsi mike ari muri iki gihugu, Dr Machar yafashwe n’indwara yo kubyimba amaguru kubera kumara igihe kinini agendagenda muri ayo mashyamba yo muri Equatoria y’u Burengerazuba yari yihishemo.

The East African ivuga ko abantu ba hafi ba Dr Machar bavuze ko we (Machar), umugore we Angelina Teny ndetse n’umugaba w’ingabo Gen Simeon Gatwich Dual, ngo bari mu nzira berekeza mu mujyi wa Goma baturutse I Kisangani, aho agiye kwivuza iyi ndwara y’amaguru Dr Machar arwaye.

Amakuru aravuga ko Dr Machar namara gukira iyi ndwara ngo azahita yerekeza mu gihugu cya Ethiopia kugira ngo abanze afate agatege ndetse anategereje ko ibihugu byo mu karere byatanga umusanzu wabyo muri iki kibazo.

Ku wa kane w’icyumweru gishize ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo, zatangaje ko zabashije gukura Dr Machar mu burasirazuba bw’iki gihugu bamushinga ubuyobozi bw’iki gihugu.

Umuryango w’abimbumbye uherutse kwemeza ko uzohereza ingabo 4000 muri Sudani y’epfo mu rwego rwo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu, ariko iki cyemezo cyamaganiwe kure n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo