Kwamamaza

MU MAHANGA

Dr Besigye yashinje Museveni kugambanira igihugu, anongera kwiyita Perezida

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Dr Besigye yashinje Museveni kugambanira igihugu, anongera kwiyita Perezida

Umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Dr Kizza Besigye aravuga ko nubwo bamushinjije kugambanira igihugu ngo we abona abagambanira igihugu ari Museveni n’abamushyigikiye kuko ngo ari bo bahungabanya umutekano

Dr Besigye yageze muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ukwakira aho yahise afatwa n’abapolisi n’abasirikare akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe bakamuherekeza kugeza bamugejeje iwe

Akigera iwe, Besigye yahise asanganirwa n’abamushyigikiye bahita batangira kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda bakira uwo bo bita Perezida w’abaturage.

Kizza Besigye yahise aterura imbwirwaruhame avuga ko ari Perezida ndetse avuga ko atagambanira igihugu nkuko aherutse kubishinjwa ahubwo ngo Perezida Museveni n’abamushyigikiye ni bo bagambanira igihugu kuko ngo ari bo bahungabanya umutekano.

Besigye yagize ati: "Ndagarutse, nari naragiye hanze kuva muri Kanama, mvuye muri gahunda zitandukanye nzatangariza abanyamakuru bidatinze. Dufite abaturage ku ruhande rumwe tukagira n’abandi bantu ku ruhande bafite intwaro batera ubwoba igihugu, muzi ko nashinjwe kugambanira igihugu ariko buri wese azi neza ko abantu bagambanira igihugu ari Museveni n’abamushigikiye bakoresheje imbunda"

Besigye yongeye gushimangira ko ari we Perezida watowe n’abaturage ndetse anavuga ko na Leta imaze kumenya ko ari perezida kuko basigaye baza kumufata ku kibuga cy’indege.

Ati: "Nagarutse mu rugo nta mbunda nzanye, ariko kuko batinya abaturage bantoye bari bantegerereje ku kibuga cy’indege...ibyabaye uyu munsi ni igihamya ntakuka ko hari Perezida w’abaturage, nazanywe n’imodoka ya gisirikare kandi n’ubundi ndi Perezida "

Umubare munini w’abashyigikiye Besigye uhangayikishije inzego z’umutekano ndetse mu minsi ishize Polisi iherutse kuvuga ko izakurikirana abantu basigaye bigaragambya baririmba Besigye bamwita Perezida.

Kuri ubu ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abantu 20 bamaze gufatwa nyuma yuko Besigye ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Besigye yashimiye abaturage baje kumwakira kuba barakomeje kumuzirikana bagategura ibirori byo kumwakira anabasaba gukomeza kumushyigikira avuga ko ubuyobozi bwa Museveni bugomba kuvaho byanze bikunze


Akigera iwe mu rugo, Besigye yahise agirana ikiganiro n’itangazamamkuru

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu bakunze kwita Bobi Wine n’umugore we Babra Itungo baje kwakira Besigye


Urugo rwa Besigye rurinzwe bikomeye na polisi n’ingabo

IBITEKEREZO

  • Emmanuel Yanditse:

    Egomana! Ahaaaa!!! Ndifashe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza