Donald Trump yicujije amagambo mabi yagiye avuga

Umukandida w’aba-Republicains ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko yicuza amwe mu magambo yagiye avuga akagira ingaruka kuri bamwe abandi akabakomeretsa.

Yabivuze kuri uyu wa Kane, aho yasobanuye ko akenshi iyo uvuze amagambo menshi hari akwisoba akazamo ari mabi.

Uyu muherwe uzwiho kuvuga ikimuri ku mutima, yagize ati “Akenshi iyo uri kuvuga ku bibazo bitandukanye, hari ubwo udakoresha amagambo aboneye, cyangwa se ukavuga ibintu bibi.Byambayeho, ubyange cyangwa ubyemere, ndabyicuza, by’umwihariko kubo byaba byarababaje.”

Yakomeje agira ati “Gusa icyo mbasezeranyije, nzakomeza kuvuga ukuri.”

Trump avuze ibi mugihe ari mu ihurizo rikomeye, aho amabarura akorwa n’ibinyamakuru bikomeye muri Amerika agaragaza ko ari inyuma mu majwi ugereranyije na mugenzi we Hilary Clinton uhagarariye aba-democrates.

Bamwe mu bakomeye mu ishyaka ry’aba-republicains baherutse kwandika bahamagarira abantu kudashyigikira Trump, ngo kuko bakurikije ibyo avuga na kamere ye adashobora kuyobora igihugu cy’igihangange nka Amerika.

Mu minsi mike ishize Trump yagerageje gukora impinduka mu ikipe imufasha kwiyamamaza ari nayo imutegurira imbwirwaruhame, aho bigaragara ko ashaka kugarura icyizere yahoranye ubwo bari bakiri mu matora y’ibanze mu ishyaka.

Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo