Kwamamaza

MU MAHANGA

Donald Trump yatangiye kwizeza ibitangaza abanyamerika mbere y’amatora

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Donald Trump yatangiye kwizeza ibitangaza abanyamerika mbere y’amatora

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulike (Republicain) Donald Trump yamaze kwemeza ku mugaragaro ko azahagararira ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse anizeza umutekano usesuye abanyagihugu.

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muherwe yatangaje ko asa n’aho aje ari umucunguzi w’abantu bahohoterwaga muri iki gihugu, akaba yabijeje ko muri rusange abanyamerika bagiye kongera kugira amahoro asesuye mu gihe bazaba bamugiriye icyizere bakamutora.

Ubwo yari imbere y’abarwanashyaka be, Donald Trump yavuze ko hari abanyamerika benshi basaga naho batagira ijambo mu gihugu cyabo, bityo rero ngo natorwa aba bose ngo yiteguye kuzababera ijwi.

Uretse ibijyanye n’umutekano, Donald Trump kandi yavuze ko azashakira akazi amamiliyoni y’abanyamerika batakagira ndetse ngo n’ubukungu bw’iki gihugu ngo buziyongera ku buryo butigeze bubaho.

Avuga ku bikorwa by’iterabwoba ndetse n’iby’urugomo bikunda gukorerwa muri iki gihugu, Donald Trump yavuze ko ibi byose bigiye gushyirwa ku iherezo bitewe n’uko ngo natorwa azabirwanya yivuye inyuma ndetse akanabitsinda burundu.

Yanatanze itariki ko ku wa 20 Mutarama umwaka utaha ibi byose bizaba bitangiye, kuburyo ngo kuva icyo gihe igihugu kizatangira kugira umutuzo usesuye.

Trump yijeje umutekano abanyagihugu nyuma y’iminsi myinshi abaturage biganjemo abirabura bibasiwe n’ibikorwa by’urugomo birimo kubarasa ku manywa y’ihangu ndetse n’ibindi binyuranye.

Donald Trump ahanganye bikomeye muri aya matora na Hillary Clinton wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, we akaba aserukiye ishyaka ry’aba Democrate rinabarizwamo Perezida Barack Obama uyobora Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza ubu.

Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika azaba mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza