Donald Trump yamaganwe n’ibihumbi by’abaturage mu myigaragambyo ikomeye

7

Mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abaturage bigabije imihanda bakora imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana intsinzi ya Donald Trump Perezida mushya watorewe gusimbura Barack Obama.

Iyi myigaragambo yakozwe Nyuma yo gutangaza intsinzi isa n’aho yatunguye benshi ya Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi myigaragambyo iramagana ibyavuye muri ayo matora ndetse abigaragambya bakagaragaza ko batishimiye intsinzi ya Trump aho benshi bamushinja urwango, ibinyoma n’ivangura.

Iyi myigaragambyo ahanini yahagurukije abimukira, abasilamu, abatinganyi n’abandi bantu bari mu matsinda mato muri Amerika. Bigaragambirije mu mujyi na Leta zitandukanye nka: Chikago, Manhattan, New York City, Washington, San Francisco, Seattle, Portland, Tennessee n’ahandi.

Abigaragambya baravuga ko bahangayikishijwe n’imibereho y’abimukira baba muri Amerika ku ngoma ya Donald Trump kuko bavuga ko agira irondaruhu, ivangura rishingiye ku gitsina ndetse bakanamushinja kwanga abatinganyi.

Abenshi mu bigaragambyaga ni urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bateraniye imbere y’inyubako ya Trump izwi nka Trump Tower ikoreramo ibikorwa bitandukanye birimo na hoteli ndetse kuri ubu Trump akaba ari na ho ari kuba mbere y’uko yerekeza mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu aho bagendaga bavuga ko bo atazababera Perezida.

Hari kandi n’abagiye kwigaragambiriza ku ngoro y’umukuru w’igihugu bafite impapuro zanditseho imvugo za Trump bo bavuga ko zuje urwango n’ivangura ndetse bamwe nanatwitse amabendera ya kisilamu mu kugaragaza ko badashaka Trump.

Yari imyigaragambyo ikomeye dore ko hari n’abafatiwe imbere y’inyubako ya Trump bagafungwa bakurikiranweho guhungabanya umutekano n’ituze bya rubanda.

Mu kwigaragambya bamwe bakoreshaga gutwika amashusho ya Trump akozwe muri pulasitike, abandi bakayatemagura ndetse abandi bakoresha inyandiko ku mpapuro bagaragaza ko badashaka ubuyobozi bwa Trump n’ibitekerezo bye.

Umu Republikani Donald Trump yatsinze amatora yari ahanganyemo na Hiraly Clinton wo mu ishyaka ry’abademukarate aho Trump yagize amajwi 274 kuri 215 ya Hillary Clinton.

Dore uko mu mafoto imyigaragambyo yari imeze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. niko kenshi usanga batihuta kubibona ndi Trump noca ntanga imihoho ntagutwra abatagusaka

  2. Uwo muprezida ntamamvu yo kumushyiraho situmushyujyicyiye nagato kubera ivangura rye kand akaba anatwanga abirabura mushyireho utavangura

  3. vyukuri turavye ubugararizi nomu gukora ibitarivyo vyahereye kuri Adam.abantu ntibemerana novuga nibashire aho intahe ishize Imana niyo yabikoze,Amen

Tanga Igitekerezo