Kwamamaza

MU MAHANGA

Donald Trump yagereranyije Koreya ya Ruguru n’Ikuzimu

Yanditswe

kuya

Donald Trump yagereranyije Koreya ya Ruguru n’Ikuzimu

Kim Jong Un na Donald Trump bamaze iminsi bahigana ubutwari

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko muri Korea ya ruguru hadakwiye kubayo abantu bazima kuko ibikorwa by’icuraburindi bihakorerwa bigaragaza ko ari ikuzimu.

Mu ruzinduko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yagiriye muri Korea y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abari bamukurikiye ko igihugu cya Korea ya Ruguru kidakwiye guturwaho n’ikiremwamuntu kuko ibihabera bigaragaza ko ari ikuzimu.

Donald Trump yagize ati: ”Korea ya Ruguru si ahantu heza abasokuruza bacu bifuje, ahubwo ni ikuzimu ahantu hadakwiye guturwa n’abantu”

Yakomeje abwira imbaga y’abatari bake bari bamukurikiye ko imiyoborere ya America y’iyi minsi itandukanye cyane n’iyo mu myaka yashize, bityo rero ngo umuntu wese ugerageza gukinisha America aba arimo kwiyahura.

BBC ikomeza ivuga ko Trump yafashe umwanya akagira inama Korea ya Ruguru ko igomba kuva ku izima ikarekera gukora ibisasu bya kirimbuzi bikiri mu maguru mashya, kuko nikomeza izaha imbaraga America ndetse n’Isi yose bikayirimbura burundu ikibagirana.

Ubwo yagezaga ijambo ku bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Korea y’Epfo, Trump yababwiye ko atazita ku iterabwoba n’igitugu cya Perezida wa Korea ya ruguru, Kim Jong un, kuko ibyo akora ari ukwicukurira imva agahamagara abamushyingura.

Trump avuze ibi mu gihe havugwa amato agera kuri 3 ya Leta Zunze Ubumwe za America yatwaye indege za gisirikare mu Nyanja ya Pacific, aho ibi Korea ya Ruguru ibifata nk’ubushotoranyi bukomeye.

Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi umwaka ushize yakomeje kugaragaza guhangana bikomeye n’igihugu cya Korea ya ruguru kubera ibisasu bya kirimbuzi bikorerwa muri iki gihugu, aho abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yabwiye Kim Jong Un ko ari umusazi, ibi byateje uruntu runtu birakaza Perezida wa Korea ya Ruguru na we abwira Trump ko ari imbwa izi kumoka gusa kandi itaryana.

Alexis Bikorimana

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza