Donald Trump ugiye kuyobora Amerika ni muntu ki?

17

Donald Trump yamaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asimbuye Barrack Obama wagiyeho mu mwaka wa 2008.

Nibwo bwa mbere Amerika itoye Perezida utarigeze agira umwanya n’umwe mu buyobozi bw’igihugu.Abaye Perezida wa 45 w’icyo gihugu kimaze imyaka 240 kibayeho.Niwe wa mbere kandi uyoboye manda ya mbere afite imyaka myinshi.

Trump ni muntu ki?

Yavutse tariki 14 Kamena mu mwaka wa 1946, ubu afite imyaka 70.Yavukiye mu mujyi wa New York kuri nyina Mary Anne Trump na se Fred Trump.Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batanu.

Afite igisekuru mu Budage kuri se ndetse n’igisekuru mu Bwongereza muri Scotland kuri nyina.

Yashakanye na Ivana Trump mu mwaka wa 1977 batandukana 1992.Yongeye gushakana na Marla Marples muri 1993 batandukana mu 1999.Muri 2005 yashatse Melania Trump ari nawe bakiri kumwe kugeza ubu.Afite abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Trump Yize mu mujyi wa New York aza guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 1968 yakuye muri Wharton School mu bijyanye n’ubukungu (Economics).

Mu mwaka wa 1971 yeguriwe imitungo ya se irimo imiturirwa ndetse na sosiyete y’ubwubatsi, ahita abyitirira Trump organization. Byatumye arushaho kuba icyamamare n’umuherwe.

Guhera mu 1996 niwe wari ufite isoko ryo gutegura amarushanwa ya ba nyampinga ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza mu mwaka wa 2015.Yagiye kandi agaragara mu mafilimi kuri televiziyo.

Ni umukire ufite inzu nyinshi muri Amerika. Muri uyu mwaka Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Trump afite umutungo wa miliyari 3.7 z’amadolari.



Trump akiri muto


Trump mu bukwe bwe na Melania Trump.Aha yari kumwe na Bill Clinton na Hillary Clinton

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. Congratulation to Trump.
    I saw that we have born on the same date but different years!

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo