Kwamamaza

MU MAHANGA

Trump arashinja Obama na Clinton gushinga umutwe wa Islamic State

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Trump arashinja Obama na Clinton gushinga umutwe wa Islamic State

Umu Republicais Donald Trump uhanganye n’umu Democrates Hillary Clinton mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yashinjije Perezida w’iki gihugu Barack Obama gufatanya n’uwo bahanganye Hillary Clinton gushinga umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Islam, ‘Islamic State’.

Ibi Trump yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2016, i Fort Lauderdale muri Leta ya Florida.

Uyu muherwe Donald Trump yabanje gushinja Perezida Barack Obama guteza imvururu mu Burasirazuba bw’Isi, yongeraho ko Islamic State ikora ibikorwa by’ubwiyahuzi igamije gushimisha Obama.

Trump yagize ati : “Obama ni we washinze IS, ni we wayishinze"

Mu gushimangira ko Obama yafatanyije na Clinton gushinga Islamic State yongeyeho ati: "Navuga ko uwo bafatanyije ari uriya murwayi Hillary Clinton.”

Hategerejwe kumva icyo Perezida Obama cyangwa Clinton baza gusubiza Trump dore ko kugeza ubu muri bombi nta wagize icyo avuga kuri aya magambo.

Trump yagiye agaragaza kwibasira Clinton mu mbwirwaruhame ze amuvugaho amagambo yo kumusebya ndetse no kumutuka ku karubanda.

Aljazeera itangaza ko Trump yavuze ko kuba Obama yarafashe icyemezo cyo gukura ingabo za Amerika muri Iraq ubwo yari mu ntambara ari byo byabaye nyirabayazana w’ivuka ry’imitwe y’iterabwoba na Islamic State irimo kandi akavuga ko na Hillary Clinton bafatanyje kuko yahoze ari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
.
Umutwe wa IS ukomoka mu mvururu za Afganistan na Irak muri 2003, ariko wagize ingufu muri 2011 ingabo za Amerika zimaze kuva muri iki gihugu.

Umutwe w’abarwanyi wa Islamic State Trump ashinja aba bantu gushinga, watangiye ugizwe n’Abanya-Iraq ukaba uvuga ko urwanira gushinga Leta igendera ku mahame ya Islam no guhindura abatuye aho wigaruriye Abayisilamu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza