DRC:Inyeshyamba zateye gereza zirekura imfungwa 900

Inyeshyamba zitwaje intwaro muri Beni, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zateye gereza ya Kangbayi zirekura imfungwa zisaga 900 kuri iki cyumweru.

Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru yavuze ko abantu 11 bapfuye biganjemo abarinzi ba gereza.

Yavuze ko izo nyeshyamba zaje zirasa kandi zitwaje intwaro zikomeye.Radiokapi yatangaje ko inzego z’ubutabera zavuze ko imfungwa 935 arizo zatorotse muri 966 bari bahafungiye.

Ntabwo izo nyeshyamba ziramenyekana ariko BBC yavuze ko izitwa Mai Mai ari zo zikunze gukorera mu misozi ya Beni.

Mu kwezi gushize nabwo imfungwa ibihumbi bine zatorotse gereza mu murwa mukuru Kinshasa.

Abenshi muri bari bafungiye muri iyo gereza bashinjwaga ibyaha byo kujya mu mitwe yitwaje intwaro nka ADF Nalu na Mai Mai.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo