Congo: UN yatahuye ibindi byobo bishyinguyemo abantu

Umunyango w’abibumbye (UN ) wavuze ko wabonye ibyobo 13 byahambwemo abantu, mu ntara ya Kasai yo hagati muri Repubulika IharaniraDemukarasi ya Congo.

Ibi byobo byabonywe biriyongera ku bindi 10 byari bimaze iminsi bibonywe muri aka gace ka Kasai. Uwo umubare w’ibyobo UN ivuga ko byahambwemo abantu ugeze kuri 23, kuva muri Kanama umwaka ushize.

Umuryango w’Abibumbye ntiwashoboye gusobanukirwa niba ibyo byobo bicukuwe vuba cyangwa bimaze iminsi.

UN ivuga ko abantu 400 barimo abagore n’abana, biciwe mu mirwano yahuje igisirikare cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’imitwe y’abarwanyi.

Jose Maria Aranaz, uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, yabwiye BBC ko hakwiye kujyaho itsinda ridafite aho ribogamiye rigakora iperereza ku bantu bahambwe muri ibyo byobo n’igihe biciwe ndetse n’icyo bazize kugirango n’ababishe bakurikiranwe n’ubutabera.

Mu minsi ishize, igisirikare cya Leta cyahanganye n’umutwe w’abarwanyi wiyise Kamwina Nsapu, wakajije imirwanyo nyuma y’iyicwa ry’uwari umuyobozi wabo.

Mu kwezi gushize kandi nibwo habonetse imirambo ibiri y’inzobere z’umuryango w’abibumbye zishwe ziri mu iperereza zikajugunwa mu byobo bitari birebire.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo