Congo: Leta yatanze imbabazi ku mfungwa zitavuga rumwe na yo

Perezida wa Congo Joseph Kabila/ AFP

Leta ya Congo yatanze imbabazi ku mfungwa 24 za politiki zitavuga rumwe na Leta, mu rwego rwo kugabanya igitutu ku matora y’umukuru w’igihugu gikomeje kugaragara muri iki gihugu.

Hashize iminsi muri iki gihugu humvikana ukutavuga rumwe ku cyemezo komisiyo y’amatora y’iki gihugu yafashe cy’uko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka yakwigizwa inyuma ngo bitewe n’ubushobozi budahagije ifite, ibintu byarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibi ari uburyo bwo kugira ngo Perezida Kabila agume ku butegetsi.

Nyuma y’ibi abatavuga rumwe na Leta ya Congo kandi basabye Leta ko yarekura imfungwa 26 zifunzwe kugira ngo babashe kwemera kwicara ku meza amwe y’ibiganiro na Perezida Kabila ku bijyanye n’aya matora y’umukuru w’igihugu.

Alexis Thambwe Mwamba, Minisitiri w’ubutabera wa Congo yatangarije abanyamakuru ko Guverinoma y’iki gihugu yafashe icyemezo cyo kwemerera izi mfungwa kwidegembya ariko kandi ngo hari n’ibyo bagomba kubahiriza.

Minisitiri Mwamba yavuze ko abo bafunguwe cyane urubyiruko ngo batazahabwa uburenganzira busesuye bwo kuvuga no gukora ibyo bashaka muri iyi myiteguro y’amatora.

Muri aba bafunguwe harimo abagiye bafungwa bazira kwamagana Perezida Joseph Kabila, aho bakanguriraga urubyiruko kujya mu bikorwa bya politiki.

Cyokora mu barekuwe ntiharimo abagabo babiri bayoboraga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bo bashinjwa ibikorwa byo gufata ku ngufu ndetse no kunyereza umutungo.

Umuhuza muri ibi biganiro, Edem Kodjo wahoze ari minisitiri w’intebe wa Togo, yavuze ko yishimiye umwanzuro Leta ya Congo yafashe wo gufungura aba bantu ndetse anatangaza ko ibi biganiro nyir’izina bizahuza Leta n’abatavuga rumwe na yo bizatangira mu cyumweru gitaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo