Kwamamaza

MU MAHANGA

Congo Kinshasa yongeye gusaba kuba umunyamuryango wa EAC

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Congo Kinshasa yongeye gusaba kuba umunyamuryango wa EAC

Perezida Kabila muri Tanzania

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yasabye Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli kubafasha igihugu cye kikaba umunyamuryango w’agateganyo w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzania kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kabila yavuze ko igihugu cye cyifuza kuba kimwe mu bigize EAC.

Iki gihugu cyaherukaga kubisaba mu mwaka wa 2010 hamwe na Sudani y’Epfo, nyamara Sudani y’Epfo yo yakomeje gukurikirana iremererwa mu gihe Congo itaremererwa.

Mu kiganiro Perezida Kabila na Mugufuli bagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira, bishimiye umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse Tanzania yizeza ubufasha Congo bwo kwinjira muri EAC.

Perezida Magufuli yagize ati “Twaganiriye uburyo DRC ishobora kwiyunga kuri EAC nk’indorerezi.Namubwiye ko bandika ibaruwa tukayibajyanira muri EAC mu biganiro.”

Aba bayobozi kandi baganiriye ku bufatanye mu by’ubukungu, aho Kabila yasezeranyije Tanzania ko bishoboka ko ibicuruzwa byose byinjira muri Congo byajya bica ku cyambu cya Dar es Salaam, na Magufuli yemera ko bagiye kugabanya inshuro ibicuruzwa bijya muri Congo byagenzurwaga, zikaba eshatu gusa.

Kwinjira kwa Congo muri EAC ni inyungu ikomeye kuri uwo muryango, kuko icyo gihugu gisanzwe gifitanye imishinga ikomeye n’ibyo bihugu irimo nk’iy’ingufu gihuriyeho na Uganda mu kiyaga cya Albert, n’iyo gihuriyeho n’u Rwanda mu kiyaga cya Kivu.Ni na kimw emu gifite umutungo kamere ukomeye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza