Congo: Abantu 7 biciwe mu mirwano yahuje MONUSCO n’umutwe wa Mai-Mai

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2016, habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishizwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai , imirwano yaguyemo abantu 7 inakomeretsa abagera kuri 11.

Nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, iravuga ko abantu barindwi baguye muri iyo mirwano yabereye mu mujyi wa Buleusa uherereye ku mupaka wa Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse n’abakoretse, bose ari abo ku ruhande rw’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai.

Uku kurasana hagati ya MONUSCO na Mai-Mai ngo kwamaze hafi isaha yose aho ngo byabaye ngombwa ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ziza gufasha ingabo za MONUSCO kugira ngo zigobotore aba barwanyi.

Amakuru kandi avuga ko haba ku ruhande rw’ingabo za Leta ndetse n’ingabo za MONUSCO nta muntu wigeze uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri iyi mirwano.

Ngo abarwanyi ba Mai-Mai bashotoye ingabo za MONUSCO mu rwego rwo kuzibuza kujyana imfashanyo y’ibiribwa zari zishyiriye abaturage bakuwe mu byabo n’uyu mutwe.

Bitewe n’iyo mirwano, ngo byabaye ngombwa ko iyo mfashanyo igezwa ku bo yari igenewe hifashishijwe indege ya kajugujugu.

Abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai ushinja aba baturage bimuwe mu byabo nabo kuba bakorana bya hafi n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, imitwe yombi irwanira mu mashyamba ya Congo, ikaba itajya icana uwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo