Colombia:Abaturage banze amasezerano y’amahoro n’umutwe w’inyeshyamba umaze imyaka 52

1

Abaturage bo muri Colombia banze amasezerano y’amahoro hagati ya Leta n’umutwe w’inyeshamba wa FARC umaze imyaka 52 ushaka kwigarurira ubutegetsi.

Mu cyumweru gishize nibwo habaye imishyikirano hagati ya Juan Manuel Santos n’ubuyobozi bwa FARC, hagamijwe gushaka umuti urambye w’umutekano muke utezwa n’izo nyeshyamba.

Icyakora nubwo imishyikirano yari yabaye, byagombaga kwemezwa n’abaturage muri kamarampaka. Mu matora ya kamarampaka, abaturage bangana na 50.24 % batoye banga ayo masezerano.

Perezida Santos yemeye ubyavuye mu matora ariko avuga ko atazahwema gushaka inzira z’ubwumvikane hagati ya Leta n’umutwe wa FARC.

Yagize ati “Sinzatuza. Nzakomeza gushaka amahoro kugeza ku munsi wa nyuma wa manda yanjye, kuko ubwo nibwo buryo bwiza bwo kuraga abana abacu igihugu cyiza.”
Santos yavuze ko muri iyi minsi agiye gushaka indi mishyikirino na FARC ngo barebe icyakorwa nyuma.

Timochenko, umuyobozi wa FARC yavuze ko barajwe ishinga no gushakira amahoro Colombia. Yakomeje anenga cyane abagiye mu matwi y’abaturage bababuza kwemeza amasezerano y’amahoro, avuga ko ari abadashakira igihugu ibyiza.

FARC nyuma y’imyaka 52 yemeye kurambika intwaro hasi , igatangira inzira z’ibiganiro bya politiki.

Iyo amasezerano atorwa, abarwanyi ba FARC bari gukurirwaho ibihano byo gufungwa ku byaha bakoze bakiri inyeshyamba ndetse bagahabwa n’imyanya icumi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ari imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo