Kwamamaza

MU MAHANGA

Clinton yongeye gutsinda Trump mu kiganiro mpaka cya kabiri

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Clinton yongeye gutsinda Trump mu kiganiro mpaka cya kabiri

Hillary Clinton, umukandida w’umu Demukarate yaraye atsinze Donald Trump bahanganye mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu kiganiro mpaka cyabahuje kuri uyu wa 9 Ukwakira 2016

Kuri iki cyumweru Donald Tump na Hillary Clinton bahanganiye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bongeye guhanganira mu kiganiro mpaka cya kabiri muri bitatu bagomba kugira mbere y’amatora ateganyijwe tariki 08 Ugushyingo 2016.

Muri iki kiganiro, Clinton yibasiye Trump amubwira ko adakwiye kuyobora Amerika nyuma y’amashusho aherutse kumugaraza ahohotera abagore mu mvugo yafatiwe amashusho muri 2005. Aya mashusho yafashwe Trump atabizi atungurwa no kugaragazwa kwayomu cyumweru gishize.

Kuri ibi hiyongeraho n’andi makosa yagiye amugaragaraho yo gutuka abagore ndetse no kunyereza imisoro.

Trump yahakanye ibyo kuba ahohotera ’abagore ashinja umugabo wa Hillary Clinton ( Bill Clinton) kuba ari we wabikoze ubwo yari ari ku butegetsi.

Hillary Clinton umu Demukarate uhanganye na Trump yanze kugira byinshi avuga ku byo Trump yavuze k’umugabo we ahubwo amwibutsa ayo mashusho aherutse gushyirwa hanze agaragaza imyitwarire itari myiza ya Trump. Clinton yavuze ko iyo ari imyitwarire idakwiye kuranga umuyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Clinton yabwiye Trump ko ayo mashusho agaragaza uwo Trump ari we nyakuri ari byo byanatumye bamwe mu bagize ishyaka rya Trump bamuzibukira.

Trump we yavuze ko naramuka atorewe kuyobora iki gihugu azashyiraho abashinjacyaha bashinja Clinton imikoreshereze mibi ya email y’akazi Clinton yakoresheje nabi ubwo yakoraga muri Perezidansi bigatuma amena amabanga y’igihugu maze agahita amufunga.

Yakomeje avuga ko Clinton afite urwango rukomeye mu mutima we ndetse ko yanga abantu bose bamushyigikiye. Kuri iyi ngingo, Clinton yamwamaganiye kure amubwira ko ari we wagaragaje urwango ubwo yavugaga ko azubaka inkuta zimutandukanya n’ibindi bihugu.

Abarwanashyaka 33 bakomeye ba Trump barimo aba senateri, abayoboke b’ishyaka rye n’aba guverineri batangaje ko batazamutora nyuma y’amashusho yagaragaje Trump akorakora abagore yashyizwe hanze kuri uyu wa gatanu.

Ikiganiro mpaka cya kabiri cyarangiye Clinton yongeye gutsinda Trump ku majwi 57%. Ni ubwa kabiri Clinton atsinze Trump mu kiganiro mpaka kuko no mu kiganiro mpaka cya mbere na bwo yaramutsinze.

Hasigaye ikiganiro mpaka kimwe kigomba kuba mbere y’amatora kizongera guhuza abakindida bombi bagahangana mu bitekerezo mbere yuko amatora aba.

IBITEKEREZO

  • Johnny Yanditse:

    Trump ameze nkuwirukankana urutsinga rwumuriro hejuru yamazi

  • Manirakiza jen paul Yanditse:

    Je ico mbona nuko uwushaka guhohotera igitdina gore ataho azashika murayo matora. Kuko abakenyezi nibo benshi kurusha abagabo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza