Kwamamaza

MU MAHANGA

Cetrafrique: Bane baguye mu myigaragambyo yamagana LONI

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Cetrafrique: Bane baguye mu myigaragambyo yamagana LONI

Abantu bane bapfuye abandi 14 bakomerekera mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za LONI ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafique

Aba bantu bapfuye nyuma yaho ingabo zarasaga mu kivunge cy’abantu bigaragambyaga berekeza ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye bamagana ingabo za LONI ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA).

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zo zahakanye ko zakoresheje amasasu ahubwo zivuga ko zakoresheje ibyuka bihumanya mu gutatanya abo bantu.

Iri tsinda ry’abigaragambyaga ngo basabaga LONI ko ikura ingabo zagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bavuga ko zananiwe kurinda abaturage.

Umwanzuro wo kohereza Ingabo zibungabunga amahoro muri iki gihugu wafashwe nyuma y’intambara zaranze iki gihugu kuva muri 2013 ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Seleka zahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Francois Bozize

Gusa ingabo za LONI zagiye zishinjwa kenshi guhohotera abana no kubafata ku ngufu ari byo binatuma aba baturage bavuga ko izi ngabo zananiwe kurinda abaturage.

Gervais Lakosso wateguye iyi myigaragambyo akaba n’umwe mu bahagarariye sosiyete civile muri iki gihugu yatangarije AFP ko nubwo izi ngabo ziba zaje mu butumwa bwo kurinda amahoro ngo aho zigeze hose nubundi humvikana guhohotera ikiremwamuntu.

Uretse bane bapfuye, BBC yatangaje ko hari n’abandi 14 bakomerekeye muri iyi myigaragambyo harimo na batanu bo mu ngabo za MINUSCA.

Aba basirikare ngo babanje kugerageza gutatanya aba bigarambyaga barasa mu kirere ariko biba iby’ubusa n’ubundi bakomeza kongera umurego berekeza ku Cyicaro cya LONI nibwo bafashe icyemezo cyo kurasa muri icyo kivunge.

Uretse umutwe wa Seleka wiganjemo aba Islam, muri iki gihugu habarizwa undi mutwe w’abarwanyi wiganjemo abakirisitu uzwi nka anti-Balaka wiyemeje guhangana na Seleka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza