Kwamamaza

MU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zirashinjwa gufata abana ku ngufu

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Ingabo z’u Burundi zirashinjwa gufata abana ku ngufu

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centre Afrika zirashinjwa ibikorwa bibi byo gufata abana b’abakobwa ku ngufu.

Kuri uyu wa 08 Nyakanga 2016, uhagarariye Umuryango w’abibumbye muri Centre Afurika yatangaje ko hari abasirakare babiri basambanyije abana b’abakobwa ku ngufu mu kwezi kwa Gicurasi 2016 mu gace ka Kemo.

Ibi bikomeje kuba igisebo ku ngabo z’u Burundi nyuma y’aho n’ubundi ibikorwa nk’ibi byari byabaye mu kwezi kwa Werurwe 2016 n’ubundi muri aka gace ka Kemo na bwo bikozwe n’ingabo z’u Burundi.

Abashinzwe iperereza bakomeje gukora ubucumbukuzi ku byaha nk’ibi byakozwe n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Centre Afurika,MINUSCA, zirimo ingabo z’abafaransa ndetse n’abari mu ngabo za MISCA kuva mu mwaka wa 2013 kugera muri 2015.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Centre Afurika yavuze ko kugeza ubu batarabona ibimenyetso bihagije haba ibyo kwa muganga, ibyo mu nkiko bitewe n’uko ngo ako gace kari kure y’ibikorwa remezo ku buryo bemeza neza ko aba barundi bafashe abana ku ngufu.

Hamaze kubarurwa abahohotewe bagera ku 106 bamaze kubazwa, ndetse n’abatangabuhamya 50. Ubuyobozi bw’uyu muryango butangaza ko ibizava mu iperereza bizatangazwa mu minsi mike iri imbere.

Bemeza kandi ko ibimenyetso nibimara gukusanywa Umuryango w’abibumbye ngo uzafata umwanzuro wo kwirukana burundu igihugu cyose cyagaragaweho ibikorwa byo gufata ku ngufu abana nk’uko byagenze ku ngabo za Repubulika iharanira Demukalasi ya Kongo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza