Kwamamaza

MU MAHANGA

Centrafrique:Hashyizweho umunsi w’icyunamo hibukwa abantu 30 bishwe

Yanditswe

kuya

na

Editor
Centrafrique:Hashyizweho umunsi w’icyunamo hibukwa abantu 30 bishwe

Mu gihugu cya Centrafrique kuri uyu wa Gatandatu hashyizweho icyunamo cyo kwibuka abantu 30 baherutse kwicirwa mu gace ka Kaga Bandoro mu majyaruguru y’igihugu.

Ubwo bwicanyi bwakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Seleka nkuko Loni yabitangaje, nyuma y’amakuru y’uko umwe mu bayobozi bawo yishwe.

Abaturage 30 barishwe abandi 57 barakomereka mbere y’uko ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu zihagoboka zikica abarwanyi 12.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yamaganye ubwo bwicanyi, aboneraho no gutangaza icyunamo mu gihugu hose kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Namaganye nivuye inyuma ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi bwibasiye abaturage b’inzirakarengane. Ndajwe ishinga no kugarura amahoro muri kiriya gice cy’igihugu n’ahandi hose mu gihugu.”

Yavuze ko azakoresha uburyo bwo kwambura imbunda abarwanyi bari mu mitwe irwanya leta no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Imvururu zadutse muri Centrafrique mu mwaka wa 2013 nyuma y’aho inyeshyamba za kisilamu za Seleka zihiritse Francois Bozize wari umukirisitu.Havutse imirwano hagati ya Seleka na Anti Baraka yari ishyigikiye Bozize.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza