Centrafrika: Inyeshyamba zemeye kurambika intwaro, nyuma y’amasaha zica abasaga 40

Abantu 40 biciwe mu mirwano y’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrika nyuma y’umunsi umwe gusa inyeshyamba zisinye amasezerano na Guverinoma yo guhagarika imirwano.

Meya w’umujyi wa Bria uherereye mu Majyaruruguru y’umurwa mukuru Bangui yemeje iby’iyi mirwano mu gihe imirambo y’abishwe yari ikirambaraye mu mihanda.

Amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono i Roma kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena yari arimo ko inyshyamba zigomba guhita zishyira intwaro hasi byihutirwa zigahagarika kugaba ibitero ariko inyeshyamba ntizabashije kubahiriza aya masezerano.

Ibihumbi by’abaturage bimaze kwicwa ndetse abandi ibihumbi byinshi bavuye mu byabo kuva muri 2013 ubwo umutwe w’abarwanyi wa Seleka ugizwe n’abasilamu wahirikaga ku butegetsi Francois Bozize wari Perezida w’iki gihugu zimuziza ko ari umukirisitu.

Ibikorwa bya Seleka byatumye havuka umutwe w’abarwanyi wa anti-balaka uremwe n’abakirisitu biyemeje guhangana na Seleka,kuva ubwo iyi mitwe yagiye ihangana kenshi abaturage bakaharenganira.

Abenshi mu baturage bari batuye mu mujyi wa Bria bahungiye mu Murwa kubera imirwano ikunza kuhabera igahitana benshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo