Cameroun: Birakekwa ko Musenyeri yiyahuye

Musenyeri wa Kiliziya Gatolika muri diyosezi ya Bafia, Jean Marie Benoit Balla hashize iminsi ibiri aburiwe irengero, bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Abashinzwe ubutabazi batangiye gushakisha umurambo we mu mugezi nkuko byemejwe na Musenyeri wa Doula, Samuel Kleda ari na we ukuriye inama y’abepiskopi muri icyo gihugu.

BBC ivuga ko imodoka ya Musenyeri Baila bayisanze ku nkengero z’umugezi wa Sanaga. Hari ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko Baila yaba yiyahuye ngo kuko hari agapapuro basanze mu modoka ye kagaragaza ko yiyahuye, ariko ibindi bikavuga ko ashobora kuba yishwe.

Si ubwa mbere haba urupfu rudasobanutse rw’umusenyeri muri icyo gihugu nkuko BBC yakomeje ibitangaza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo