Byari byifashe bite mu kiganiro mpaka cya nyuma hagati ya Trump na Clinton?

2

Donald Trump, umukandida w’umu- Republicain mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yaraye yongeye guhangana mu kiganiro mpaka na Hillary Clinton bahanganye muri aya matora.

Iki kiganiro mpaka cyabereye muri kaminuza ya Nevada iherereye i Las Vegas kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.

Muri iki kiganiro mpaka cya gatatu ari na cyo cya nyuma, imwe mu ngingo zagarutsweho ni uburyo Trump amaze iminsi avuga ko amatora atazagenda neza ndetse akavuga ko yagambaniwe mu bihe byo kwiyamamaza bityo ko adashobora gutsinda.

Kuri iyi ngingo Trump yabajijwe niba azemera ibyavuye mu matora igihe azaba atsinzwe na Clinton maze asubiza agira ati: “Nzabasubiza icyo gihe”

Aba bakandida bombi bahanganishije ibitekerezo byabo ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’abimukira cyagiye kigarukwaho na Trump kuva atangiye kwiyamamaza avuga ko azirukana abimukira bose naramuka atowe.

Kuri iyi ngingo Trump yongeye gusubiramo ko azubaka urukuta ku mupaka wa Mexico kugirango ahagarike abimukira binjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Aba bakandida bombi kandi baganiriye ku kibazo cy’impunzi zikeneye kwitabwaho. Kuri iki, Trump yanenze abayobozi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika kuba batazi impunzi bacumbikiye, mugihe Clinton we yavuze ko nubwo adashobora kwemerera abantu kwitwa impunzi bitabanje kugenzurwa, ngo ntashobora gufungira umuryango impunzi zije zimugana.

Trump yavuze ko Clinton nta migambi agaragaza yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira uretse kubareka bakidegembya.

Nyamara D’Angelo Gorengo uba ugenzura ibi biganiro mpaka akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga yagaragaje ko Clinton afite uburyo bwiza bwo guhangana n’iki kibazo akoresheje kongera uburinzi ku mipaka kurusha Trump uvuga ko azubaka urukuta rubuza abantu kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu Trump afite amahirwe angana na 42.1% yo gutsinda mu gihe Clinton we afite amahirwe angana na 48.6%.

Iki kiganiro mpaka ni cyo gisa naho yari yo mahirwe ya Trump ya nyuma yo kwigarurira amajwi ariko abasesenguzi baravuga ko amakuru yagiye amuvugwaho yo gutuka abagore no kubahohotera ngo yagabanyije umubare w’abagore bagombaga kumutora ari nako amahirwe ye yo gutsinda amatora agabanuka.

Ibi Clinton yanabigarutseho agira ati: "Trump ubanza gutesha agaciro abagore azi ko bituma aba munini" maze Trump amusubiza agira ati: " Ntamuntu numwe wubaha abagore nkanjye"

Trump yavuze ko ibimuvugwaho byo guhohotera abagore, kubatuka no kubatesha agaciro nta muntu ugomba kubiha agaciro kuko ngo ni ibinyoma bigamije kumubuza gutsinda amatora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. umukandida nka Trump uvuga amagambo nkayo yo gutesha agaciro uburenganzira bwikiremwamuntu ntakwiye kugirirwa ikizere cyo gutorwa kuko ntaho yaganisha leta zunzubumwe zamerika

Tanga Igitekerezo