Burundi: Umusirikare yapfiriye mu biro by’iperereza

3

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko umusirikare Adjudant Eddy Claude Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade nyuma y’igihe gito agejejwe mu biro bishinzwe iperereza kugirango abazwe byinshi ku cyaha yari akurikiranweho cyo guhungabanya umutekano.

Kuwa 14 Nzeri 2016, ni bwo inkuru y’urupfu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera yatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Nkurikiye yatangaje ko Eddy Claude Nyongera usanzwe akora mu biro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi yiyahuje gerenade ubwo yari arimo kubazwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.

Uyu musirikare ngo yari yafashwe mu gitondo cyo kuwa 14 Nzeri, akaba yari arimo kubazwa byinshi ku cyaha yakurikiranwagaho cyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiturikirijeho gerenade ayikuye mu cyumba kibikwamo intwaro ziba zaratswe abantu b’inkozi z’ibibi ikaba yari ibitse muri icyo cyumba.

Uyu musirikare ngo yasohotse mu cyumba umu OPJ wa kabiri yamubarizagamo amubwira ko hari ibyo yibagiwe kubwira umu OPJ wa mbere akaba agiye kubanza kubimubwira arangije ngo ahita yinjira muri icyo cyumba yakuyemo gerenade.

Abashinzwe umutekano ngo babanje kurwana na we bashaka kumwaka iyo gerenade ariko biranga maze ngo ubwo babonaga ko igiye guturika ngo birukanse imuturikana wenyine ahita apfa.

Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiyahuye nyuma yo kuvuga ibyo yari yabajijwe byose

Kanda hano urebe uko umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye asobanura urufpu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ntibishoboka ibyo kuko umuntu ukurikiranyweho icyaha nkicyo ntabwo yajya kubazwa atambaye ipingu ikindi wongeyeho ko yari yarakoze Force (umusirikare)kandi police itinya abasirikare ibyo kuvuga ngo yirutse atora gerenade nikinyoma kuko ofice ntiyaturana na amuri(aho babika imbunda) kandi ahabikwa ibizibiti hose kwisi haba hakinze so ni leta yamwishe bazabeshye abandi ahubwo leta yica abaturage bayo ikwiye kuvaho!

Tanga Igitekerezo