Kwamamaza

MU MAHANGA

Burundi: Umunyamakuru yaburiwe irengero

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Burundi: Umunyamakuru yaburiwe irengero

Jean Bigirimana watwawe ahantu hatazwi n’inzego z’iperereza mu Burundi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean Bigirimana wahoze ari umunyamakuru wa radiyo Rema FM ariko ubu akaba yakoreraga Iwacu Press Group, yaburiwe irengero nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Amakuru atangazwa n’inshuti za hafi z’uyu munyamakuru, avuga ko yafatiwe mu gace kitwa Bugarama gaherereye muri komine Muramvya, mu ntara ya Muramvya ariko ngo akaba yarajyanwe ahantu hatazwi.

Nyuma yo kumuta muri yombi ngo urwego rwa Leta rushinzwe iperereza (SNR) ngo rwahise rumujyana ku biro by’intara ya Muramvya, gusa ngo nyuma polisi yo muri iyi ntara yateye utwatsi iby’ifatwa ry’uyu munyamakuru.

Uyu munyamakuru ngo akurikiranyweho ibyo yanditse ku migenderanire hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ndetse ngo n’inkuru yigeze gukora agaragaza ubuzima abanyamakuru bari mu buhungiro babayemo nyuma yo kutumvikana n’inzego za Leta muri iki gihugu mu buryo bwa politiki.

Urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru mu Burundi (OPB) rwamaganye iby’ifatwa ndetse n’ifungwa ry’uyu munyamakuru bavuga ko ritubahirije amategeko.

Abagize umuryango w’uyu munyamakuru na bo batangaje ko bababajwe n’ifatwa ry’umuntu wabo, ndetse banemeza ko nta n’amakuru y’aho afungiye ndetse n’impamvu yaba yaratumye afatwa bafite.

Kuva ibibazo by’umutekano muke byakaduka mu Burundi mu mwaka ushize, abantu banyuranye barimo n’abanyamakuru bagiye batabwa muri yombi bashinjwa gukorana bya hafi n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Uretse abanyamakuru b’abanyagihugu, u Burundi kandi bwanagiye buta muri yombi abanyamakuru b’abanyarwanda, aho urugero rwa hafi ari urw’umunyamakuru Besabesa Etienne ukorera Radiyo Izuba mu Rwanda wafatiwe I Burundi bamushinja kuba intasi ya Leta y’u Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza