Burundi: Nkurunziza ashobora kwemererwa kuyobora ubuzima bwe bwose

1

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi igiye gutangira kwiga ku mushinga w’itegeko ryerekeranye no gukuraho umubare wa manda Perezida w’u Burundi amara ku butegetsi.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyatangaje ko uyu mushinga wateguwe na komisiyo yashyizweho mu mwaka ushize wa 2015 ngo yige ku hazaza ha politiki y’u Burundi.

Umuyobozi w’iyi komisiyo yateguye umushinga w’iri tegeko, Justin Nzoyisaba yavuze ko ibitekerezo bakuye hirya no hino mu gihugu cyose, byagaragaje ko abaturage bifuza ko hakurwaho umubare wa manda ebyiri zari zigenewe umukuru w’igihugu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi, ahubwo akoyobora ibihe byose mu gihe yiyamamaje abaturage bakamutora.

Yagize ati : “Mu buryo butatu abaturage batanze, bavuzemo ko umubare wa manda ukwiye gukurwaho. Bishatse kuvuga ko Perezida ashobora kuyobora inshuro nyinshi ashaka mu gihe yatowe n’abaturage.”

Justin Nzoyisaba kandi avuga ko ibi biramutse byemewe byatuma habaho kuvugurura amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga rya Repbulika y’u Burundi ubundi bitemerera Perezida kurenza manda ebyiri.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, mu Burundi hatangiye imvururu aho abaturage bamwe bavugaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarije manda ya eshatu itemewe n’Itegeko Nshinga, aho kugeza ubu abantu benshi bamaze gupfa higanjemo abanyapolitiki, abandi ibihumbi bakaba barahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Njye ndumva ibi byabafasha kurangizza ikibazo rwose aho ngaho abarundi batekereje neza cyane kandi Imana ibafashe kuko intambara ntiyubaka irasenya ubwo rero Imana ibayobore

    Murakoze

Tanga Igitekerezo