Burundi: Igitero cyahitanye abantu batanu, abasaga 40 barakomereka

5

Igitero cya gerenade cyagabwe mu gace k’ahitwa Shinya muri komini Gatara mu Ntara ya Kayanza mu Burundi cyahitanye abantu batanu gikomeretsa abandi 50.

Iki gitero cyagabwe ku kabari gaherereye muri aka gace aho umuntu utaramenyekana yateye gerenade mu itsinda ry’abantu.

Iki gitero kimaze kugabwa, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yabanje gutangaza ko cyahitanye abantu umunani hagakomereka 50 ariko nyuma yo kugeza indembe kwa muganga basanze batatu mubo bari batangaje ko bapfuye bakiri bazima niko guhita atangaza ko abapfuye ari batanu aho kuba umunani mu gihe abakomeretse ari 43.

Umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ko yihanganishije imiryango y’ababuze ababo avuga ko nta kabuza ababishe bazabihanirwa.

Ati: “Turahojeje imiryango yabuze ababo mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Gatara mu ntara ya Kayanza. Ababikoze bazabihanirwa ntagisibya.”

Kugeza nubu abagizi ba nabi bakoze ubu bwicanyi ntibaramenyekana ariko Umuvugizi wa polisi Nkurikiye yasobanuye ko abashinzwe umutekano bamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Uburundi bukwiy gusengerwa none ukwicana bizohera ryar mubarundi menya iy wish umunt atar ukwiyanduza imber yimana ntac uba ukoz kuko nubundi yopfuye halte la crime au burundi

Tanga Igitekerezo