Burundi: Hashyizweho Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga

3

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi yashyizeho Komisiyo ishinzwe gutegura amavugurura y’Itegeko Nshinga kugirango agamije kuvanaho umubare wa Manda Perezida yemerewe.

Nkurunziza yashyizheo iyo Komisiyo kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’amasaha make ashyikirijwe raporo y’igenzuraga ryakozwe guhera umwaka ushize, aho mu barundi bagera ku bihumbi 26 babajijwe, ngo benshi bemeje ko bashaka ko umubare wa manda uvanwa mu Itegeko Nshinga.

Ibyo bivuze ko igihe Itegeko Nshinga ryaba rivuguruwe mu ngingo yaryo ya 96, Perezida Nkurunziza yaba yemerewe kwiyamamaza inshuro zose ashaka nkuko Jeunafrique ibitangaza.

Iyo kimisiyo yashyizweho igizwe n’abantu 15 aribo alvator Ntibazonkiza, Joseph Sinabwiteye, Alexis Manirakiza, Guillaume Ruzoviyo, Anatole Bacanamwo, Déogratias Nshimirimana, Jacques Nahayo, Gilbert Bécaud Njangwa, Eraste Nzosaba, Carine Mazameza, Léonard Habimana na Félix Ndayishimiye.

Ibibazo birebana na manda nibyo byazamuye umutekano muke mu Burundi muri 2015, ubwo Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya gatatu.Abatavuga rumwe na we bamushinja gukora ibinyuranye n’Itegeko Nshinga, kuko ryo ryamugeneraga manda ebyiri gusa.

Ako kavuyo kahitanye abagera kuri 500 ibihumbi byinshi bihungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Nkurunziza turamushigikiye rubanda nibo bagena itegekonshinga kdi nibo ba nyirigihugu ahubwo bakore referandum

  2. Ariko bavandimwe mbabaze na mwe munsubize. ni ryari amateka mabi azahinduka muri Africa, tukabona abayobozi(abaperezida) bahererekanya ububasha ntamananiza cyangwa intambara?

Tanga Igitekerezo