Burundi: Bane bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rukuru rwo mu ntara ya Bururi, rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane bari mu mitwe yitwara gisirikare yakoraga ibikorwa by’urugomo byibasiraga abaturage ndetse n’inzego z’umutekano muri iki gihugu.

Abo bantu bose uko ari bane biyemereye icyaha baregwa imbere y’abacamanza, ariko bakaba basabye ko bogabanirizwa igihano.

Umwe mu baregwa yasabye urukiko ko yagabanyizwa igihano ariko ntakinganye na bagenzi be bitewe n’uko mu ifatwa rye nta ntwaro yigeze asanganwa.

Gusa nubwo basabye ko bagabanyirizwa ibihano, urukiko rwo rwakomeje guhagarara ku cyemezo cyarwo cyo kubafunga ubuzima bwabo bwose.

Abo bantu bari bafashwe mu cyumweru gishize, ubwo habaga igitero ku musozi Mubuga, uherereye muri zone Gasanda, komine n’intara ya Bururi.

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kugenda hafatwa abantu banyuranye bitwaje ibirwanisho akenshi bahinjwa kugira uruhare mu bitero binyuranye byibasiraga abanyagihugu.

Ibi bitero ndetse n’umwuka mubi muri iki gitero byakajije umurego nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu umwaka ushize, ibintu bitishimwe n’abarundi bose, byatumye hatangira ubwicanyi ndetse abenshi barahunga.

Umuryango w’abibumbye utangaza ko imvururu zo muri iki gihugu zimaze kugwamo abantu barenga 500 naho abarenga ibihumbi 250 bo bakaba baravanywe mu byabo nayo, bahungira mu bihugu bituranye n’u Burundi birimo n’u Rwanda rucumbikiye abarenga ibhumbi 70.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo