Amayobera akomeje kuba yose ku rupfu rwa Hafsa Mossi

4

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’uburundi mu mpera z’icyumweru gishize, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko imaze guta muri yombi abantu batatu, bashinjwa kuba inyuma y’urupfu rwa Hafsa Mossi.

Umuvugizi w’iyi minisiteri yavuze ko bafite amakuru yuko aba bakekwaho ubu bwicanyi, ngo babikoze bagendeye ku mabwiriza ndetse n’ubufasha bahawe n’abantu barina mu Rwanda.

Gusa aya makuru ngo akomeje kuba urujijo nkuko Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI dukesha iyi nkuru ibivuga, bitewe n’uko ngo ifite amakuru yizewe ko uyu wahoze ari umudepite muri EALA ngo yabanje gukorerwa ihohoterwa mbere yo kwicwa.

Iyi Radio kandi iravuga ko nyuma yaho Hafsa Mossi asuye impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe mu Rwanda akagaragaza amarangamutima ye kugeza asutse amarira, ngo kuva icyo gihe ntiyigeze agira amahoro kuko ubwo yagarukaga avuye muri urwo ruzinduko na bagenzi be bakoranaga, ngo muri bus barimo Hafsa Mossi yahamagawe na telefoni ebyiri zimutera ubwoba.

Depite Abubakar Zein bari kumwe muri iyo bisi yavuze ko yiyumviye telefoni ya mbere ihamagara Mossi imubaza iti : « Ni gute watinyutse kuririra biriya bikoko? » iya kabiri yo ngo yagiraga iti : « Uzadusobanurira impamvu warize niba uri ku ruhande rwacu cyangwa se niba utari kumwe natwe.»

Ibi bikomeza guteza urujijo niba koko ibyatangajwe na Leta y’u Burundi byaba ari ukuri koko ko uyu mudepite yahitanywe n’abantu batumwe n’abantu bari mu Rwanda cyangwa se niba ataba yarahitanywe n’abo bamuhamagaraga kuri telefone ubwo yari avuye mu Rwanda, aho ukurikije amagambo bivugwa ko yabwiwe n’izi telefone byaba bishoboka ko yayabwiwe n’abo mu ishyaka rya CNDD-FDD yabarizwagamo.

Depite Hafsa Mossi wari unahagarariye u Burundi muri EALA, yishwe tariki 13 Nyakanga 2016, aho yarasiwe mu murwa mukuru Bujumbura.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Abasoma iyi nkuru mwese mumenye ko nta kuri kurimo. Ntabwo twaba wicaranye numuntu muri bus ngo umenye icyo telefone umuhamagaye ivuze cyane cyane iyo uri umunyamahanga urumva ururimi bavuganamo. Gutekinik bisigaye bibagora

  2. Abasoma iyi nkuru mwese mumenye ko nta kuri kurimo. Ntabwo twaba wicaranye numuntu muri bus ngo umenye icyo telefone umuhamagaye ivuze cyane cyane iyo uri umunyamahanga urumva ururimi bavuganamo. Gutekinik bisigaye bibagora

  3. Ngaho ga da. Babeshya ngo nabari mu Rwanda bagiye kumwica.apuiu ngo yaririraga ibikoko? Ibikoko nibo batagira ubumuntu muri bo. Koko bite abantu bimfura ngo ni ibikoko harimo abana nababyeyi babo? Nkurunziza we uzabazwa byinshi nyuma yibi bikorwa byu bunyamaswa mukora

Tanga Igitekerezo