Kwamamaza

MU MAHANGA

Burundi:Agathon Rwasa afite ubwoba ko ashobora kwicwa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Burundi:Agathon Rwasa afite ubwoba ko ashobora kwicwa

Umuyobozi w’ishyaka FNL ritavuga rumwe na Leta , Agathon Rwasa yatangaje ko atizeye umutekano we, ndetse asaba Leta gushyira iherezo ku mvururu zakurikiye amatora mu mwaka wa 2015.

Rwasa usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko hari abantu bagambirira kumwica bibwira ko aribwo ibibazo biri mu Burundi bizarangira.

Aganira na Reuters dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari abumva ko Rwasa napfa bazaguma ku butegetsi cyangwa bakabujyaho mu buryo bworoshye.Ariko kwica Rwasa ntacyo bizamarira igihugu.”

Yavuze ko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’umugambi wo kumuhitana.

Yanavuze kandi ko hari abayoboke b’ishyaka rye batotezwa, akabaye kose bagahigwa.

Yagize ati “Iyo hari hakozwe icyaha, hatitawe ku wagikoze babanza guta muri yombi abayoboke ba FNL, bakabahimbira ibinyoma ngo bahere mu buroko.”

Jean Claude Karerwa, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yavuze ko nta muntu n’umwe ushaka kugirira nabi Rwasa, ahubwo amusaba kwirinda imvugo nk’iyo ishobora guteza umwuka mubi mu gihugu.

Rwasa anavuga ko Leta idashaka kuganira n’abatavuga rumwe nayo, ibashinja kuba mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi waburijwemo muri Gicurasi 2015.Gusa Leta yo irabihakana.

Ibiganiro bigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe mu Burundi byagiye bigenda gahoro.Abahuza bose bashyizweho basa n’abananiwe kumvikanisha Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Imvururu zatangiye mu Burundi muri 2015 zahitanye abasaga 400, abarenga ibihumbi 390 barahunga nkuko imiryango mpuzamahanga yagiye ibitangaza.

IBITEKEREZO

  • Mahoro Pacifique Yanditse:

    Uyu nawe!!! Ubundi se aho atavuga rumwe ni he? Ntagace ibikuba abeshya gusa. Ni nde se uyobewe ko akorana na Nkurunziza? Nareke kujijisha se nyine.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza