Burundi:Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja umunyabanga wa EAC kubogama mu biganiro

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Petero Nkurunziza barasaba ko umuhuza mu biganiro na leta y’u Burundi Benjamin Mkapa yahabwa ubunyamabanga bwigenga, kuko umunyabanga w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Liberat Mfumukeko abogamira kuri leta.

Nigarura Lambert uhagarariye amashyirahamwe yigenga ari mu biganiro na leta y’u Burundi avuga ko bakeneye ko Mkapa ahabwa umunyabanga we wigenga kuko Mfumukeko usanzwe ari umunyabanga wa EAC akobogamira kuri leta y’u Burundi cyane

Akomeza avuga ko bandikiye inama y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse Mkapa ubwe bagaragaza ko Mfumukeko abagangamiye ibiganiro.

Guverinoma y’u Burundi iherutse gushyiraho impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bari mu biganiro bashinjwa kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Petero Nkurunziza byabaye mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Ningarura avuga ko n’ubwo bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi ngo nta gaciro bifite.

Yagize ati “ Interpol ntabwo ikitaye kuri izo mpapuro, buri wese arabona ko nta shingiro bifite, zatanzwe na guverinoma yica abantu.”

Mu yandi mashyaka ari mu biganiro biyobowe na Benjamin Mkapa harimo FNL iyobowe na jack Bigirimana Radebu

Abagize sosiyete sivili bari mu Biganiro bashinja leta y’u Burundi gukora iyica rubozo, ubwicanyi ndetse no kwangiza uburenganzira bwa muntu.

Abahagarariye u Burundi mu biganiro by’amahoro byabaye bwa mbere basabye umwanya uhagije ngo bazasubize kuri ibi birego ariko ntibashimye kugaruka mu biganiro ku nshuro ya kabiri.

Umuryango w’Abibumbye ntuhwema kugaragaza ibi bibazo bwo kwangiza uburenganzira bwa muntu ahanini bikorwa n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi Imbonerakure.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo