Kwamamaza

MU MAHANGA

Burundi: Abanyeshuri bangije ifoto ya Perezida Nkurunziza basabiwe imbabazi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Burundi: Abanyeshuri bangije ifoto ya Perezida Nkurunziza basabiwe imbabazi

Amafoto ya Perezida Nkurunziza yanditswemo n’amakaramu

Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’u Burundi yasabiye imbabazi abanyeshuri bafunzwe bazira kwangiza ifoto y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza.

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa munani n’uwa cyenda batawe muri yombi bakekwaho gusibanganya ifoto ya Perezida Nkurunziza bayandikamo.

Abagize Inteko ishinga amategeko ishami rishinzwe uburezi, ryagejeje kuri bagenzi baryo raporo y’iperereza bakoze kuri abo banyeshuri, maze bemeza ko basanze nta gihamya ko aba banyeshuri ari bo bangije ifoto y’umukuru w’igihugu cyabo.

Ibi ni byo byatumye aba badepite basabira imbabazi aba banyeshuri bafunzwe ndetse bakaba banakurikiranwa n’ubutabera, aho basabye ko nabo barekurwa bagasubira iwabo ndetse no mu masomo yabo.

Biteganyijwe ko aba badepite ngo bazatumiza Minisitiri w’uburezi ndetse n’umushinjacyaha muri iki gihugu kugira ngo babashyikirize ibyavuye muri iri genzura bakoze kugira ngo babiganireho neza.

Abanyeshuri 11 batawe muri yombi mu kwezi gushize mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu, bose bashinjwa kwangiza ifoto y’umukuru w’igihugu cyabo.

Ibi byabanjirijwe n’iyirukanwa mu ishuri ry’abanyeshuri 230 nabo bakekwaho icyo cyaha.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza