Burundi: Abakekwaho kwivugana Hafsa Mossi bafashwe bagiye kwica umujyanama wa Perezida Nkurunziza

8

Hafsa Mossi uherutse kwicwa yakomokaga mu ishyaka rimwe na Perezida Nkurunziza

Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Umutekano mu Burundi aravuga ko yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Hafsa Mossi wari Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ( EALA) wishwe mu cyumweru gishize.

Ku itariki ya 13 Nyakanga 2016, ni bwo Depite Hafsa Mossi wari uhagarariye u Burundi muri EALA yarashwe n’abantu batazwi amu murwa mukuru Bujumbura ahita yitaba Imana.

Kuva icyo gihe muri iki gihugu hahise hatangira iperereza simusiga ryari rigamije gushakisha ababa bihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mudepite.

Nyuma y’icyumweru iperereza ritangijwe, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ibinyujije ku muvugizi wayo, Pierre Nkurikiye, yasohoye itangazo rivuga ko abantu batatu bakekwaho urupfu rwa Hafsa Mossi bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2016 bashaka no kwivugana umujyanama wa Perezida Nkurunziza.

Nkurikiye yavuze ko iperereza ryakorewe mu majyaruguru ya Mutanga ryatumye abantu batatu bafatwa, baza kwemera ibyaha ariko bemeza ko bari batumwe n’abantu bari I Kigali mu Rwanda.

Mu Burundi hakomeje ibibazo by’umutekano muke watangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, manda itaravuzweho rumwe n’abarundi ndetse n’imiryango ndetse n’ibihugu by’amahanga bavuga ko idakwiye.

Kuva icyo gihe hatangiye imyigaragambyo iherekejwe n’ibikorwa by’urugomo byakorerwaga abaturage b’iki gihugu ndetse na bamwe mu banyamahanga kuburyo ubu habarurwa abantu basaga 500 bamaze kwicwa, abandi bakabakaba 300,000 bakaba baravanywe mu byabo n’ibi bikorwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. reka reka abo batekamutwe babahezanguni babarundi bikwikuraho ibibazo byabo ngo babigereke ku rwanda igihugu cyabananiye nibareke ntibashoboye kuyobora ahubwo baShoboye kwica nubunyeshyamba ikimenyetso cyo guhirima kwa leta ya peter !

  2. hhhhh birasekeje kandi biranababaje abarundi mureke kuvanga ibibazo ngo bamwishe bavuye I Kigali byonyine byerekana faiblesse mu mutekano wanyu police imaze iki kugirango abantu niyo baba bavuye I Kigali barinde kugera Bujumbura mutarabafata .ahubwo mwifitemo abantu bakunda kumena amaraso kd nkekako ari namwe mubiyicira mukabeshyera u rwanda gusaa icyo sicyo cyambere ahubwo Imana ibafashe muve mubibazo murimo ubundi ibyo kwikoma u Rwanda byo ntacyo bivuze

  3. Ikinyoma nkiki kweli!!! Gusa harakwiye ko imana yarengera ikiremwa umuntu mu Burundi. Kandi abarundi mwivuke ko ibibazo byanyu bizakemurwa namwe.so mureke izo indictments! Do not indict Rwanda. Aigain do not indict Rwanda.

  4. Ikinyoma nkiki kweli!!! Gusa harakwiye ko imana yarengera ikiremwa umuntu mu Burundi. Kandi abarundi mwivuke ko ibibazo byanyu bizakemurwa namwe.so mureke izo indictments! Do not indict Rwanda. Aigain do not indict Rwanda.

  5. Hhh nonese twavuga ko uriya mudamu nawe yishwe nabantu batumwe nabari Ikigali? Icyizwi cyo uriya mu damu yishwe avuye gusura impunzi za abarundi ziri mu rwanda akicirwa iwe ku marembo.ubwo byakozwe nande? Si abo mu Burundi bari ku butegetsi? Nobe barabeshya ngo abari bagiye kwica umujyanama wa nkurunziza bavuye kigali? Ahubwo ahunge nadahunga nkurunziza aramwikiza.naho abo bantu bo ni ukubashinja ibyo bababeshyera.cyangwa barababwiye ngo bazabyemeze gutyo.bikuremo Urwanda kuko nabo bafite ubuyobozi buvangura nkubwo twagiraga mu Rwanda

  6. Biragaragara Ko Uwasheshe Amaraso Atazonyura Mubwami Bwimana Uwucya Mugenzi We Amuhora Ubusa Akwiye Igihano Bantu Mwica Mutarema Gerageza Mwikubite Agashi

Tanga Igitekerezo