Burundi:Ababana bitemewe n’amategeko bahawe igihe ntarengwa ngo berekane ko bakunda igihugu

1

Ababana mu buryo butemewe n’amategeko mu Burundi bahawe kuba basezeranye byemewe bitarenze impera z’uyu mwaka.

Ni nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza muri uku kwezi bwo gukangurira abantu kongera gukundana no gukunda igihugu.

Terence Ntahiraja, Umuvugizi wa Ministeri y’umutekano mu gihugu yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko ubwiyongere bukabije buri mu gihugu kimwe mu bibutera ari ubuharike no kubana bitemewe n’amategeko.

Yavuze kandi ko ubukangurambaga bwabo bwatewe n’umubare munini w’abakobwa batwara inda bakiri bato.

Hari abaturage batangarije Aljazeera ko babwiwe ko bazahanwa nibaramuka badasezeranye.Hari n’abavuze ko ubuyobozi bubabwira ko abana bazavuka ku batarasezeranye hari serivisi nk’ubuvuzi bw’ubuntu n’uburezi bw’ubuntu batazajya babona.

Mu makomini amwe n’amwe abayobozi batangiye gusezeranya abaturage mu kivunge, ibintu byamaganiwe kure n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ko ari ukuvogera uburenganzira bw’abo baturage.

Ntirahija yavuze ko bashaka ko igihugu kijya ku murongo kandi buri muturage akamenya ko ubuzima bwe ari we bureba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano
    Kwandikisha Nuwo Mugiye
    Kwubakana Nivyovyiza
    Biragabanya Akajagari
    Mugihugu Ahusanga Umugabo
    Atandikishije Yigenza Ukwo
    Ashatse

Tanga Igitekerezo