Burkina Faso abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe mu murwa mukuru

Mu murwa mukuru w’ igihugu cya Burkina Faso habereye igitero cy’abantu bitwaje intwaro gihitana abantu cumin a barindwi naho abandi umunani barakomereka.

Iki gitero cyabaye kuri iki cyumwaru mu murwa mukuru Ouagadagou rwagati Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu akaba n’umuvugizi wa leta Remi Dandjinou kuri uyu wa mbere yabyutse atangaza ko kugeza ubu nta mutwe n’umwe urugamba ko waba wateguye ubu bwicanyi bwabaye kuri iki cyumweru.

Mu mwaka ushize wa 2016 nibwo muri Burkina Faso haherukaga igitero ck’iki kikaba cyari cyebereye muri hoteli iri mu murwa mukuru Ouagadagou gihitana abantu bagera kuri mirongo itatu, nyuma y’amasaha macyo icyo gihe umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida ukaba warahise icyigamba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo