Burkina Faso: Haburijwemo coup d’etat y’ingabo zishyigikiye Compaore

Ingabo zashatse guhirika ubutegetsi ni izishyigikiye Blaise Compaore

Ingabo zishyigikiye uwahoze ayobora Burkina Faso Blaise Compaore ziherutse gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi ariko umugambi wazo uburizwamo zitarabigeraho.

Minisitiri w’umutekano yavuze ko byari biteganyijwe ko iryo hirika ry’ubutegetsi rikorwa tariki 8 Ukwakira, ariko ngo ababiteguraga bafashwe batarabikora.

Kugeza ubu icumi mu bari bari muri uwo mugambi barafashwe, abandi baracyashakishwa.

Ingabo zishyigikiye Compaore cyane cyane izahoze ziri mu mutwe ushinzwe kumurinda wari uyobowe na Gen Gilbert Diendere, zateguye coup d’etat muri Nzeli umwaka ushize, yamaganwa n’abaturage ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo muri icyo gihugu kugeza ubwo Diendere afashwe agafungwa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo hatowe Roch Marc Kabore nka Perezida,asimbuye Michel Kafando wari uyoboye inzibacyuho kuva Compaore yakwirukanwa mu gihugu.

Simon Compaore, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yavuze ko abari bateguye guhirika ubutegetsi, banashakaga kujya mu magereza gufungura imfungwa zose za politiki nkuko BBC yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo