Buriya amahanga aturi inyuma mu gutembagaza Museveni – Dr Besigye

Umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda, Dr Kizza Besigye, yatangaje ko abadashyigikiye Perezida Yoweri Museveni bakwiye kumva ko batekanye ngo bitewe n’uko ingabo mpuzamahanga abashyigikiye mu rugendo rwabo rwo gukura Perezida Museveni ku butegetsi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016, ubwo yifatanyaga n’abarwanashyaka be mu mujyi wa Mbarara bishimira ifungurwa rye, aho yabasabye kutarangwa n’ubwoba mu byo bakora.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe mufite yo kugira ubwoba, buriya imiryango mpuzamahanga ishyigikiye byimazeyo impamvu zacu dutanga.”

Dr Besigye avuga ko impamvu bashingiraho bavuga ko bashyigikiwe n’abanyamahanga mu gukura ku butegetsi Perezida Museveni, ngo ari uko abenshi mu banyamahanga bababajwe bikomeye n’imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Gashyantare uyu mwaka.

Amakuru atangazwa na Chimpreports aravuga ko ibi birori bya Dr Kizza Besigye I Mbarara ngo byitabiriwe n’abantu batari bake ndetse ngo bikaba byabaye mu mutuzo bitandukanye no mu bihe bishize aho abayoboke b’iri shyaka barimo ba Besigye ubwe, bagiye bafatwa bagafungwa bashinjwa guteza umutekano muke.

Ngo umutekano wari wakajijwe impande zose, byaje gutuma aba barwanashyaka ba FDC bangirwa kwinjira muri stade Kakyeka yari kuberamo ibi birori nkuko byari biteganyijwe.

Nyuma yo kwangirwa kwinjira muri iyo stade ngo bahise bajya guteranira ku kibuga cy’ishuri rya Ntare.

Dr Besigye yashyigikiwe muri uyu muhango n’abayobozi bakuru barimo abadepite nka Mubarak Munyagwa, Roland Kaginda, Francis Mwijukye; umuyobozi w’umujyi wa Kampala Elias Lukwago bari mu yandi mashyaka adavuga rumwe n’ubutegetsi.


Abantu bari urujya n’uruza I Mbarara baje gushyigikira Kizza Besigye


Abaturage bishimanye na Besigye banamufasha gukata umutsima (gateau)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo