Burera: Umubyeyi uherutse kwibaruka abana 3 arashinja umurenge kumwirengagiza

3

Mbonizanye Angelique avuga ko yatakiye ubuyobozi bw’umurenge ariko bukaba ntacyo bumufasha ngo arere abana be

Umubyeyi witwa Mbonizanye Angelique umaze ukwezi abyaye abana batatu, aravuga ko ubuyobozi bw’umurenge yasabye ubufasha nyuma yo kubyara buri kumwirengagiza kandi nta bushobozi afite bwo guhaza abana batatu ndetse akaba nta n’ubushobozi yabona bwo kubagurira amata, ibi bituma aterwa impungenge n’ubuzima bw’izo mpinja dore ko nta n’ubwisungane mu kwivuza afite we n’abana be.

Uyu mubyeyi atuye mu mudugudu wa Kabuyenge, akagari ka Nyanamo, umurenge wa Rugengabare mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro Mbonizanye yagiranye n’umunyamakuru wa Makuruki.rw, yavuze ko atewe impungenge n’ubuzima bw’impinja ze eshatu amaze ukwezi abyaye kuko ngo zitabona amashereka ahagije kandi umuryango we ukaba nta bushobozi wabona bwo kuzigurira amata buri munsi ngo zibashe guhaga.

Indi mpungenge ikomeye ituma abona ubuzima bw’abana be buri mu kaga, ngo ni uko nta bwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) afite we n’abana be bityo akavuga ko baramutse barwaye atabona ubushobozi bwo kubavuza.

Gusa ngo igikomeje kumutera impungenge kurushaho ni uko abayobozi yari yitezeho ubufasha bakomeje kumwirengagiza kandi uko abo bana bakura ari ko bakenera ibibahaza ndetse n’ibindi byatuma ubuzima bwabo bumererwa neza birimo n’ubwisungane mu kwivuza.

Yatubwiye ko umugabo we yagiye ku biro by’umurenge inshuro eshatu ariko nta bufasha bigeze bamuha ahubwo ngo Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge Barihafi Pierre Celestin yamubwiraga nabi cyane kugira ngo atazagaruka.

Mu magambo ye asa n’ufite agahinda, Mbonizanye yagize ati: "Nabyaye abana batatu ariko nubwo Imana yabampaye nta bwo nshoboye kubarera, sinshoboye kubahaza kandi nta mata nababonera, ubu ni ukurara barira, umugabo wanjye ajya k’u murenge akabona ntibamwitayeho ahubwo bakamubwira ngo ahari nta kazi agira, ubwo bakamubwira nabi, agiye ku murenge gatatu ariko barimo kumuca amazi(kumusuzugura)."

Yakomeje agira ati: " Ndifuza ko wenda bampa inka ikamwa nkajya mbaha amata wenda bakantangira na mituweri."

Umuturanyi w’uyu mubyeyi twaganiriye na we yatubwiye ko akurikije ubushobozi bw’uwo muryango abona nta bushobozi bwo kurera abana batatu bafite na we akemeza ko hatabayeho ubufasha bwihuse aba bana bashobora kubaca mu myanya y’intoki.

Nzamukwereka Manasseh, umuyobozi w’umurenge wa Rugengabare aganira ana Makuruki.rw, yatubwiye ko inkuru y’uko uwo mubyeyi yibarutse abana batatu yamugezeho ariko ngo we ubwe nk’umuyobozi w’umurenge ntiyigeze abona uwo muryango uza kumusaba ubufasha.

Yatubwiye ko uwo mugabo ashobora kuba yaravuganaga n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba nta raporo yamugejejeho ariko atubwira ko umurenge urimo gutegura gahunda yo kumufasha kurera izo mpinja.

Nzamukwereka yagize ati: " Tuzi neza ko yabyaye abana batatu b’abahungu kandi turimo kumushakira inka ngo abo bana babashe gukamirwa amata, bitarenze tariki 15 Kamena izaba yamugezeho kandi tuzareba neza n’ibibazo afite byihariye turebe icyo abaturage bagenzi be bamufasha. Kuba yarabyaye abana batatu ni ngombwa ko yegerwa tukamushakira ubufasha."

Icyakora uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo nta raporo yigeze abona igaragaza ko uwo mubyeyi akeneye ubufasha, ngo abo bana nibaramuka bagize ikibazo bazajyanwa kwa muganga bakavurwa ibindi bakazashakwa nyuma mu gihe bakimushakira ubwo bwishingizi.

NIYITANGA Jean Paul

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ese murenzi,waba uzi niba baragize uruhare mukubyara abana 3 icyarimwe??plz tujye dutekereza mbere yo kuvuga kuko nabo gusaba ubufasha suko borohewe kd ninshingano za leta kwita kumuntu ufite ikibazo nkicyo.nibwo bwa mbere wumviseko umuntu wabyaye abarenze 2 afashwa na leta c?

  2. Mubyeyi rero,ntabwo wabyaye ngo umurenge uzakurerere.Ntibinakwiye kandi ko umugabo wawe yirirwa ku murenge aho kujya guhahira urugo.TUBYARE ABO DUSHOBOYE KURERA,nitubona tutabishobora tureke kubyara.

Tanga Igitekerezo