Brazil: Abazimu bimuye Perezida n’umuryango we mu ngoro babagamo

2

Perezida uri ku butegetsi mu gihugu cya Brazil, Michel Temer yavuye mu nzu igenewe guturamo umuryango wa Perezida bitewe n’abazimu bamuteraga bakamubuza amahwemo.

Michel Temer, uyoboye Brazil kuva Dilma Rousseff yakurwa ku butegetsi mu mwaka ushize yabwiye ikinyamakuru Veja magazine cyo muri Brazil ko we n’umuryango we bimutse mu ngoro ya Perezida kuko batigeze bahabonera amahoro kuva batangira kuhaba bitewe n’abazimu babatera bakababuza umutekano.

Kuri ubu Perezida Michel Temer w’imyaka 76 n’umugore we Marcela w’imyaka 33 bavuye mu ngoro igenerwa Perezida izwi nka Alvorada Palace iri mu mujyi mukuru Brasilia bimukira mu ngoro izwi nka Jaburu Palace ubundi igenewe Visi Perezida ari na ho babaga ubwo Temer yari akiri Visi Perezida kuva muri 2011.

Asobanura ikimwimuye mu ngoro ya Perezida, Temer yagize ati: "Hariya numvaga hari ibintu bidasanzwe, sinigeze nsinzira kuva ku ijoro rya mbere nkihagera, Marcela na we ibyo byamugeragaho, gusa Michelzinho (umwana wabo) we yarahakundaga kuko yakundaga kuhakinira ariko twe twaketse ko ari abazimu bari muri iriya nzu"

Perezida Temer ngo yagiye atumira abanyamasengesho ngo basengere iyo ngoro bayirukanemo abo bazimu ariko ngo byaranze ahitamo kwimukana n’umuryango we.

Kuva Perezida Temer asimbura Dilma Rousseff wegujwe azira gusesagura umutungo w’igihugu nta wundi Visi Perezida urajyaho ari na yo mpamvu Perezida yahisemo kujya kwibera mu ngoro ya Visi Perezida agahunga abo bazimu.

Gusa haribazwa aho Visi Perezida azatura nihatorwa undi ndetse abantu bakanibaza niba ingoro ya Perezida izakomeza kuba aho nta muntu uyirimo.

Perezida Temer kuri ubu arashyirwaho igitutu cyo kongera kugarura ibintu mu murongo nyuma yo gusimbura Rousseff washinjwaga guteza ubukene kubera gusesagura umutungo w’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo