Kwamamaza

MU MAHANGA

Bosco Ntaganda yarangije ibyumweru bibiri byo kwiyicisha inzara

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Bosco Ntaganda yarangije ibyumweru bibiri byo kwiyicisha inzara

Umunye-Congo Bosco Ntaganda ufungiye i LaHaye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yarangije ibyumweru bibiri byo kwiyicisha inzara.

Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba afungiwe ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara byakorewe mu burasirazuba bwa Congo.

Yari amaze ibyumweru bibiri atarya avuga ko yimwe bumwe mu burenganzira bwe bwo gusurwa n’umuryango we.

Kuri uyu wa Mbere umwunganizi we mu mategeko Stephane Bourgon yabwiye AFP ko Ntaganda yatangiye kurya kuko bimwe mubyo yasabaga yabyemerewe.

Yagize ati “Ibintu biragenda neza, umugore we azagera i Lahaye kuri uyu wa Kane kandi zabonana na Ntaganda ahantu hiherereye kandi bihuye n’ibyo yashakaga.”

Umwaka ushize Ntaganda yahakanye ibyaha aregwa birimo ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, no gusambanya abagore ku ngufu.

IBITEKEREZO

  • rangira jean pierre Yanditse:

    Oya sha nta gihano cy urupfu kiba lahaye

  • himb azamukizahoseya Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano
    kokose ntakindigihano yahabwa atarikumwica kwic koatarumuti wibibazo nsabako mwa mubabarira

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza