Boko Haram yibasiye Niger na Nigeria yica abasirikare 32 ikomeretsa benshi

Umutwe w’abarwanyi wa Boko Haram wivuganye abasirikare bagera kuri 30 ba Niger na 2 ba Nigeria ikomeretsa abandi benshi mu magepfo y’umujyi wa Bosso hafi n’umupaka wa Niger na Nigeria.

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umutwe w’inyeshyamba wa Boko Haram waraye wivuganye abasirikare ba bagera kuri 30, igakomeretsa 7 muri Niger ndetse ikica abandi basirikare 2 naho abagera ku 8 bagakomereka muri Nigeria .

Nk’uko Citizen TV ibitangaza, Minisiteri y’ingabo ya Niger yemeje aya makuru ivuga ko abasirikare bayo bishwe na Boko Haram.

Minisiteri y’ingabo ya Niger yemeje aya makuru igira iti"mu ijoro ryo kuwa gatanu mu magepfo y’umujyi wa Bosso hafi n’umupaka wa Niger na Nigeria, Boko Haram yishe abasirikare bacu 30 na 2 ba Nigeria.”

Iyi minisiteri yakomeje ivuga ko kugeza ubu umutekano wakajijwe mu mujyi wa Bosso ukaba ucunzwe neza cyane.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Niger yari yatangaje ko yivuganye bamwe mu barwanyi ba Boko Haram, ibyo yakoze bikaba bisa no guhorera abo barwanyi baherutse kwicwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo