Boko Haram yasutse urufaya rw’amasasu ku ngabo za Nigeria hapfa benshi

2

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko ibitero bibiri bikurikiranye byagabwe na Boko Haram byahitanye abasirikare 8 ba Leta ya Nigeria ndetse n’abarwanyi batari bake ba Boko Haram.

Uyu mutwe witwaje intwaro wabanje kugaba igitero ku modoka y’igisirikare cya Nigeria ku Cyumweru mu gce kitwa Maiduguri hapfa umusirikare umwe mukuru, abasirikare bato batatu, ndetse n’abarwanyi batatu.

Ahagana mu gicamunsi, nabwo aba barwanyi bongeye kugaba igitero ku birindiro by’igisirikare cya Nigeria by’ahitwa Logomani mu birometero 110 uvuye mu mujyi wa Maiduguri hapfa abasirikare bane b’igisirikare cya Leta.

Aljazeera yatangaje ko igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko muri icyo gitero, na bo ngo bisasiye abarwanyi 22 muri iyo mirwano itoroshye yo mu gicamunsi.

Ibi bitero bitumye abasirikare ba Leta bamaze gupfira mu bitero bya Boko Haram mu cyumweru kimwe gusa ugera ku 10 ndetse n’abandi 24 bakomeretse bikomeye nkuko igisirikare cya Leta kibitangaza.

Nubwo igisirikare gitangaza ko abasirikare bapfuye ari icumi ariko, Boko Haram yo iratangaza ko yishe abasirikare barenga 40 mu gitero kimwe gusa yagabye mu cyumweru gishize.

Ku cyumweru umuyobozi w’uyu mutwe w’abarwanyi Abubakar Shekau yagaragaye mu mashusho yakozwe na Boko Haram ari mu muzima nubwo ingabo za Leta zari zavuze ko zamukomerekeje igikomere gishobora kumwica.

Muri ayo mashusho, hongeye kwerekanwa abana b’abakobwa basaga 200 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014, Shekau avuga ko bazabarekura ari uko Leta na yo irekuye abarwanyi bayo yafashe.

Imirwano ya Boko Haram igamije gushyiraho Leta ya Kisilamu, imaze kugwamo abantu basaga 20,000 ndetse n’amamiliyoni y’abantu bakaba bamaze kuva mu byabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Igitekerezo Canj. Nagomb Mbaz Ko Ino Iwacau Muburund Iyo Biyangay Abahuza Bakurakuranwa Mbeg Muri Nijeriy Ntabahuza Bajayo?? Ntibarek Intambara Kuk Intambara Isambura Ntiyubaka!

Tanga Igitekerezo